Amerika na Coronavirus byatumye LVMH ihagarika gahunda yo kugura Tiffany kuri miliyari 16$

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 9 Nzeri 2020 saa 06:20
Yasuwe :
0 0

Kongera imisoro kwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bicuruzwa bituruka mu Bufuransa n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, byatumye ikigo cy’ubucuruzi Louis Vuitton- Moët Hennessy (LVMH) gihagarika gahunda yo kugura ikindi gikora ubucuruzi bw’imikufi, amasaha n’ibikoresho bikoze mu ruhu cya Tiffany.

Mu ukwakira 2019 nibwo LVMH igizwe n’ibice bibiri; kimwe gikora ibijyanye n’imyambaro n’ikindi gikora inzoga zo mu bwoko bwa ‘champagne’, yatangaje ko yasinye amasezerano yo kugura Tiffany y’Abanyamerika kuri miliyari 16.2$.

Nyuma y’igihe kitageze ku mwaka, icyo kigo cy’Abafaransa cyamaze gutangaza ko cyisubiyeho, ahanini kubera icyemezo Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gufata cyo kongera imisoro ku bicuruzwa birimo ibirungo by’ubwiza (makeup) n’amasakoshi biturutse mu Bufaransa.

Mu itangazo LVMH yashyize hanze kuri uyu wa 9 Nzeri, yavuze ko itakibashije kugura Tiffany kubera ‘uruhuri rw’ibintu bitambamira iyi gahunda’.

Muri iryo tangazo, LVMH ivuga ko yandikiwe ibaruwa na Guverinoma y’u Bufaransa ibasaba kuba bahagaritse nibura iyi gahunda kugera muri Mutarama 2021, kubera iki cyemezo cya Amerika cyo kuzamura imisoro ku bicuruzwa biturutse muri iki gihugu.

CNN ivuga ko uku gusubika gahunda yo kugura Tiffany kwa LVMH kuje nyuma y’iminsi n’ubundi hacicikana amakuru y’uko iki kigo cyari kimaze iminsi gishaka uburyo cyakatuza ibiciro, ahanini bitewe n’uko icyorezo cya Covid-19 cyatumye babona ko gutanga aya mafaranga kwaba ari ugusesagura.

Ibi ngo byemezwa n’uko inama y’ubutegetsi ya LVMH yari iherutse guterana n’ubundi biga kuri iki giciro biyemeje kuguraho Tiffany.

Nyuma yo kumenya ibi, Umuyobozi wa Tiffany, Roger Farah, mu itangazo yashyize hanze yavuze ko yatanze ikirego kubera ko ibyo LVMH yakoze binyuranyije n’amategeko.

Yagize ati “Ntitunejejwe no kuba twafashe uyu mwanzuro, ariko LVMH nta yandi mahitamo yaduhaye uretse kugana ubutabera kugira ngo turinde ikigo cyacu n’abanyamigabane bacu.”

Mu Ugushyingo 2019 ubwo hamenyekanaga iyi gahunda yo kugura Tiffany, ibinyamakuru byinshi byatangiye kwandika bivuga ko mu gihe byaba bibaye, bishobora gutuma nyiri LVMH, Bernard Arnault, aba umukire wa mbere ku Isi agaca kuri Jeff Bezos na Bill Gates.

LVMH yamaze guhagarika gahunda yo kugura Tiffany nk'uko byari byatangajwe mu 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .