00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika na Biden bakojejwe isoni mu maso y’Isi yose

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 8 Ukuboza 2022 saa 10:31
Yasuwe :

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yatangiye uruzinduko rwe muri Arabie Saoudite ruzamara iminsi itatu, aho yakiranywe urugwiro ruhebuje, bihabanye n’uburyo ubwo Biden yahageraga mu mezi ashize, byari bimeze nk’aho nta cyabaye.

Xi yageze i Riyadh ku wa Gatatu. Ni uruzinduko rwe rwa gatatu akoreye hanze y’igihugu cye kuva Covid-19 yakwigabiza Isi, ndetse ni urwa mbere agiriye muri Arabie Saoudite kuva mu 2016.

Ubwo indege ye yageraga mu kirere cya Arabie Saoudite, yakiriwe n’izindi enye z’intambara z’Igisirikare cya Royal Saudi Air Force, zayiherekeje kugeza iguye ku kibuga.

Izo ndege zagendaga mu kirere zisohora umwuka w’ibara ry’idoma [purple] ryifashishwa mu guha ikaze abayobozi b’icyubahiro. Amaze kugera ku butaka, izindi ndege esheshatu zazamutse mu kirere zisohora umwuka usa n’amabara y’ibendera ry’u Bushinwa.

Amadaparo y’u Bushinwa na Arabie Saoudite yari hose mu Mujyi ndetse no ku kibuga cy’indege. Yasohotse mu ndege apepera abayobozi b’ibwami bari baje kumwakira, hahita hatangira no kuraswa imizindaro mu kumuha ikaze.

Ku kibuga cy’indege, Xi yakiriwe na Guverineri wa Riyadh, Igikomangoma Faisal bin Bandar Al Saud ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Faisal bin Farhan Al Saud ndetse n’Umuyobozi ushinzwe Ikigega cy’Igihugu cy’Ishoramari, Yasir Al-Rumayyan.

Yasuhuje aba bayobozi arangije abasore bo mu mutwe umurinda, ‘Central Security Bureau’, bamwinjiza mu modoka ye yihariye, Hongqi L5, aragenda.

Hongqi nibwo bwoko bw’imodoka Perezida w’u Bushinwa agendamo nk’uko uwa Amerika agenda muri ‘Beast’.

Iyi modoka ayijyana aho agiye hose ku Isi, ni nayo yagendagamo ubwo aheruka mu ruzinduko i Kigali. Ibarirwa agaciro ka miliyoni zirenga 600 Frw.

Ni imodoka ndende ireshya na metero eshanu n’igice, iraremereye kurusha imodoka zikorwa n’inganda nka Mercedes kuko ipima ibiro 3150 mu gihe nka Mercedes-Maybach S600 yo ipima 2390.

Moteri ishobora guhagurutsa ibi biro nayo irakomeye kuko ifite ibitembo 12 bikoze nk’inyuguti ya ‘V’; izo bita V12. Ishobora kujyamo litiro 105 za lisansi.

Mu mezi ane ashize, Biden yakoreye uruzinduko muri Arabie Saoudite. Icyo gihe mu gihugu ni nk’aho nta cyari cyabaye kuko icyubahiro Xi yakiranywe undi ntacyo yahawe.

Byakubitanye n’uko hari hashize iminsi mike Biden ahamagaye Igikomangoma cya Arabie Saoudite kuri telefoni undi akanga kumwitaba.

Igikomangoma Mohammed bin Salman Al Saud yasuhuje icyo gihe Biden amuhaye igipfunsi, nta guseka na guke kugaragara ku maso ye mu gihe kuri Xi ho yari yishimye akamuha ikiganza bombi baseka.

Amerika yatsinzwe?

Uburyo Xi yakiriwe muri Arabie Saoudite bigaragaza ko Amerika yatsinzwe urugamba rwa dipolomasi imaze igihe kinini irwana ndetse n’urugamba rujyanye n’ibikomoka kuri peteroli iki gihugu kimaze igihe gishaka ko Arabie Saoudite igifashamo.

Amerika yari yizeye ko Arabie Saoudite ishobora kuyibera ikiraro cyo kwigarurira ibihugu by’Abarabu, ariko yo ihanze amaso u Bushinwa, butajya bucana uwaka na Amerika.

17% by’ibikomoka kuri peteroli u Bushinwa bukoresha, biva muri Arabie Saoudite, ndetse ni byo byinshi u Bushinwa bukura mu gihugu cyo hanze.

Nta wundi mubano u Bushinwa bufitanye na Arabie Saoudite mu buryo bwihariye, gusa mu bigaragara, birasa n’aho byombi bihuriye ku mwanzi umwe ariwe Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

U Bushinwa na Amerika ntabwo byigeze byihishira mu myaka ishize bigaragaza ko bidacana uwaka. Amerika imaze igihe yeruye ko ishyigikiye ko Taiwan yigenga, ntikomeze kuba agace k’u Bushinwa.

U Bushinwa nabwo buherutse gushinja Amerika ko aricyo gihugu gitera ibibazo ku Isi kurusha ibindi. Ku rundi ruhande, umubano wa Arabie Saoudite umaze igihe urimo agatotsi biturutse ku bikomoka kuri peteroli.

Ni mu gihe kandi Amerika yigeze gushyiriraho ibihano MBS imushinja uruhare mu rupfu rw’Umunyamakuru Jamal Ahmad Khashoggi wiciwe muri Ambasade ya Arabie Saoudite muri Turikiya.

Amerika imaze igihe ishaka ko Arabie Saoudite ishyira ku isoko ibikomoka kuri peteroli byinshi kugira ngo bizibe icyuho cyatewe n’intambara y’u Burusiya na Ukraine. Mu gihe byaba bikozwe, byaba bivuze ko u Burusiya bukubiswe incuro burundu kuko nta rundi ruvugiro bwaba busigaranye ku Isi.

Mu Ukwakira, Umuryango w’Ibihugu bikomeye bicukura ibikomoka kuri Peteroli, OPEC, byanzuye ko ahubwo bigomba kugabanya ibikomoka kuri peteroli byacukurwaga.

Arabie Saoudite ni yo ifite ijambo rikomeye muri OPEC, umwanzuro wafashwe ni uko hagomba kugabanywa nibura utugunguru miliyoni ebyiri ku twashyirwaga ku isoko.

Uwo mwanzuro wonyine watumye Amerika na Arabie Saoudite birushaho kurebana ay’ingwe. Biden yahise avuga ko ibyakozwe bidakwiriye na mba.

Amerika imaze igihe kinini izenguruka Isi isaba ibihugu guhagarika kugura ibikomoka kuri peteroli byo mu Burusiya kuko ngo amafaranga abivuyemo ariyo yifashishwa mu ntambara yo muri Ukraine.

Kugira ngo Amerika ibashe kugera ku ntego zayo zo gukumira ibikomoka kuri peteroli byo mu Burusiya, ni uko Arabie Saoudite yakwemera kongera ingano y’ibicukurwa.

Birasa n’aho Arabie Saoudite yamaze gufata uruhande, ikabana neza n’u Bushinwa, igihugu gisanzwe kibanye neza n’u Burusiya kandi byose uko ari bitatu bikaba bitumvikana na Amerika.

Urugendo rwa Xi rwabayeho ku butumire bw’Umwami Salman bin Abdulaziz Al Saud wa Arabie Saoudite. Muri make, iki gihugu cy’Abarabu kirashaka umubano mwiza n’u Bushinwa kugira ngo bicyorohere mu gukorana ubucuruzi.

Hagati aho kandi, u Bushinwa burakataje mu kubaka ibikorwaremezo muri Arabie Saoudite, nk’aho mu minsi ishize bwatangiye kugeza ikoranabuhanga rya 5G muri icyo gihugu.

U Bushinwa na Arabie Saoudite birashaka umubano ushingiye ku bucuruzi mu gihe Amerika yo ishaka umubano na Arabie Saoudite ushingiye ku kuburizamo u Burusiya.

Amerika yari yemereye Arabie Saoudite ko izayiha intwaro mu gihe yaba yemeye kongera ingano y’ibikomoka kuri peteroli. Arabie Saoudite yavuze ko umufatanyabikorwa ikeneye atari uzana intwaro ahubwo ari uyifasha kugeza ubukungu bwayo ku rundi rwego.

Xi azitabira inama eshatu muri Arabie Saoudite zizitabirwa n’abakuru b’ibihugu byo mu Barabu birenga 30. Hazasinywa amasezerano afite agaciro ka miliyari 29$.

Xi yakiranywe icyubahiro ubwo yageraga i Riyadh
Amabendera ya Arabie Saoudite n'u Bushinwa yari yashyizwe hose mu gihugu
Xi yakiriwe bitandukanye n'uko Biden yakiriwe kuko we byasaga n'aho atifuzwa mu gihugu
U Bushinwa bufite gahunda yo gushimangira ishoramari ryabwo na Arabie Saoudite
Ibyapa biha ikaze Xi i Riyadh byari hose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .