Kuva muri Gashyantare ubwo Perezida Donald Trump yashinjaga u Bushinwa kwitwara nabi mu bucuruzi mpuzamahanga, yatangiye kuzamura umusoro w’ibicuruzwa bituruka mu Bushinwa, awugeza ku gipimo cya 245% muri Mata.
Mu rwego rwo kwihimura, u Bushinwa na bwo bwazamuye umusoro w’ibicuruzwa biva muri Amerika, buwugeza ku gipimo 145%, gusa bwasobanuye ko butazongera kuwuzamura, ahubwo ko buri kwitabaza Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukungu, WTO, kugira ngo uburenganure.
Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bushinwa, He Lifeng, Minisitiri w’Imari wa Amerika, Scott Bessent, na Jamieson Greer uhagarariye Amerika mu rwego rw’ubucuruzi, bahuriye i Geneva mu Busuwisi, bumvikana ko impande zombi zoroshya iyi misoro mu minsi 90.
Muri ibi biganiro, impande zombi zagaragaje ko iyi misoro yari yarorohejwe mbere, iyo Amerika yashyizeho isubizwa ku 145%, iyo u Bushinwa bwashyizeho yo isubizwa ku 125%.
Nk’uko byasobanuwe na Minisitiri Bessent, kuri uyu wa 12 Gicurasi impande zombi zemeranyije kugabanya uyu musoro ho 115% mu minsi 90, mu gihe zikomeje ibiganiro bigamije kunoza ubuhahirane.
Bisobanuye ko muri iyi minsi, ibicuruzwa biva mu Bushinwa bizajya bicibwa umusoro wa 30%, ibiva muri Amerika bicibwe 10%.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!