00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika n’u Burusiya byatangiye ibiganiro bigamije kubyaza umusaruro amabuye y’agaciro

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 31 March 2025 saa 11:05
Yasuwe :

Ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ubw’u Burusiya bwatangiye ibiganiro byo kubyaza umusaruro amabuye y’agaciro ya ‘Rare-earth’ yifashishwa mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibya gisirikare.

U Burusiya buri mu bihugu bitanu ku Isi bifite ‘Rare-earth’ nyinshi. Minisiteri yabwo ishinzwe umutungo kamere yagaragaje ko kugeza tariki ya 1 Mutarama 2023, habarurwaga ipimye toni miliyoni 28,7.

Intumwa Yihariye ya Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya mu bijyanye n’ubukungu mpuzamahanga n’ubufatanye mu ishoramari, Kirill Dmitriev, kuri uyu wa 31 Werurwe 2025 yatangaje ko kubyaza umusaruro uyu mutungo kamere ari ikintu cy’ingenzi gikeneye ubufatanye.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Izvestia cyo mu Burusiya, Dmitriev yagize ati “Ku butare bwa Rare earth ni ahantu h’ingenzi twakorana kandi birumvikana twatangiye ibiganiro ku mishinga myinshi ya Rare-earth yo mu Burusiya.”

Yasobanuye ko ibigo by’Abanyamerika byatangiye kugaragaza ko bishaka kwinjira muri iyi mishinga, gusa ntiyashatse kuvuga amazina yabyo cyangwa se kubitangaho amakuru arambuye.

Dmitriev ni imwe mu ntumwa z’u Burusiya zahuriye n’iza Amerika muri Arabie Saoudite muri Gashyantare, ziganira ku ihagarikwa ry’intambara ibera muri Ukraine kuva muri Gashyantare 2022.

Muri Werurwe, intumwa za Amerika zanahuye n’iza Ukraine, zumva ibyifuzo bya Ukraine byatuma iyi ntambara yashojweho n’u Burusiya ihagarara.

Amerika yijeje Ukraine ko izayifasha kurinda umutekano wayo nyuma yo kugera ku masezerano y’amahoro yatuma iyi ntambara ihagarara, ariko inagaragaza ko yifuza kubyaza umusaruro amabuye y’agaciro ari muri iki gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi.

Ukraine igaragaza ko itarumva neza icyifuzo cya Amerika bitewe n’uko yasabye ko amwe muri aya mabuye y’agaciro yaba ubwishyu bw’inkunga ibarirwa muri miliyari z’amadolari yayihaye kuva mu 2022 kugira ngo ishobore guhangana n’u Burusiya.

Rare-earth ni amabuye yifashishwa mu gukora ibikoresho by'ikoranabuhanga
Dmitriev yasobanuye ko ibiganiro hagati y'u Burusiya na Amerika ku kubyaza umusaruro Rare-earth byatangiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .