Ibyo biganiro byabaye kuri uyu wa 21 Mutarama 2022 i Genève mu Busuwisi.
Sergei Lavrov yahakanye yivuye inyuma ko ingabo z’u Burusiya zoherejwe hafi ya Ukraine zitagamije kwifashishwa mu gutera iki gihugu nk’uko BBC yabitangaje.
Antony Blinken yavuze ko Amerika itazarebera mu gihe cyose u Burusiya buzahirahira kwinjira muri Ukraine, asaba ko bwahagarika icyo yise ubushotoranyi kuri iki gihugu.
Yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika yiteguye mu buryo bushoboka bwose kugira icyo ikora ku Burusiya no kubwitura ku byo bwakora kandi iteganya kugaragaza uruhande ihagazemo binyuze mu nyandiko mu cyumweru gitaha nubwo ibiganiro bitazabura gukomeza.
Blinken yongeyeho ko Amerika izi neza ko u Burusiya hari ibindi bikorwa byinshi bwakoze bitari ibya gisirikare byo guharanira inyungu zabwo harimo n’ibitero by’ikoranabuhanga uretse kwiyomekaho Crimea yari Intara ya Ukraine.
Yavuze ko Amerika izakomeza gutanga ubufasha mu by’umutekano muri Ukraine mu minsi iri imbere.
Inyeshyamba zishyigikiye u Burusiya zigaruriye ibice binini by’u Burasirazuba bwa Ukraine kuva hakwaduka intambara ikomeye mu myaka umunani ishize.
Abantu bagera ku bihumbi 14 barishwe naho abagera kuri miliyoni ebyiri bava mu byabo mbere y’uko hategurwa amasezerano y’amahoro.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko izafatira ibihano bishya u Burusiya mu gihe bwaba bugize ikindi bukora.
Abasirikare bagera ku bihumbi 100 b’u Burusiya boherejwe hafi ya Ukraine, Vladimir Putin yasabye ibihugu byo mu Burengerazuba kutemerera Ukraine kwinjira mu muryango wo gutabarana wa NATO.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!