Minisitiri Orban yavuze ko ayo mafaranga yose yagakwiriye kuba yarakoreshejwe mu yindi mishinga itandukanye iteza imbere ubuzima bw’abaturage bo mu Burayi, aho kuyashora mu ntambara.
Ati “Mu biganiro nagiranye n’Abanyamerika nabonye ko Amerika na EU bamaze gutanga arenga miliyari 310$. Ni amafaranga menshi cyane.”
Uyu muyobozi yavuze ko nubwo EU na Amerika byatanze ako kayabo kose mu kunganira Ukraine ku rugamba, bisa nk’ibyabaye iby’ubusa kuko uko bwije n’uko bukeye u Burusiya bugenda busatira intsinzi.
Minisitiri Orban kandi yavuze ko bijyanye n’uko ubutegetsi bw’i Washington buherutse guhinduka, aho Donald Trump yatsinze amatora, politiki mpuzamahanga ya Amerika izahinduka, kuko Trump yakunze kugaragaza ko inzira y’ubwiyunge ari yo nziza, ibintu bifasha u Burusiya cyane kurusha Ukraine.
Mu ntangiriro z’Ukuboza 2024, Minisitiri Orban yasabye ko habaho agahenge k’intambara muri iyi minsi ya Noheli, nk’uburyo bwiza bwo kunga impande zishyamiranye, u Burusiya burabyemera ariko Ukraine ibitera utwatsi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!