Autisme ni indwara ihungabanya ubwonko, igatuma uyirwaye adatekereza neza, ntasobanukirwe neza ibyo abona cyangwa se ibyo yumva, rimwe na rimwe kuvuga bikagorana, akanitwara mu buryo budasanzwe. Ikunze gufata abana kandi ntikira.
Ikigo cya Amerika gishinzwe ubuzima, NIH, buri mwaka gishora miliyoni 300 z’Amadolari mu bushakashatsi kuri iyi ndwara ariko ntikiratahura ibiyitera.
NIH ikeka ko mu bitera Autisme harimo imiti yica udukoko cyangwa se ihumana ry’ikirere, kubyara umwana ututuje amezi icyenda cyangwa ufite ibiro bike, ibibazo by’ubuzima bw’umubyeyi no kuba umubyeyi yabyara akuze.
Mu gihe abashakashatsi batarashobora gutahura impamvu zitera iyi ndwara, ibihugu bitandukanye byashyizeho uburyo bwo kwita ku bayirwaye, nk’uburezi bwihariye.
Mu nama y’abaminisitiri yabaye tariki ya 10 Mata 2025, Minisitiri Kennedy yatangaje ko azahuriza hamwe abashakashatsi babarirwa mu magana bo hirya no hino ku Isi kugira ngo bashakishe igitera Autisme.
Minisitiri Kennedy yagize ati “Muri Nzeri, tuzamenya ibitera icyorezo cya Autisme kandi tuzashobora kubikuraho.”
Yasobanuye ko mu bizakorwaho ubushakashatsi harimo inkingo akeka ko zaba zitera iyi ndwara n’ibindi byinshi birimo ibiribwa, amazi n’uburyo abana bitabwaho.
Ati “Tugiye kureba ku nkingo ariko tuzanareba kuri buri kimwe. Buri kintu kizarebwaho, ibijyanye n’ibiribwa, amazi yacu, umwuka, uburyo butandukanye bwo kurera, impinduka zose zaba imbarutso y’iki cyorezo.”
Minisitiri Kennedy yigeze guhamya ko Autisme iterwa n’inkingo abantu baterwa. Abashakashatsi baramwamaganye kuko nta bushakashatsi ibyo yavuze byashingiragaho.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!