00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika itewe ubwoba n’intwaro z’u Bushinwa n’u Burusiya mu isanzure

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 18 May 2024 saa 10:09
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje umugambi rutura wo kongera ubushobozi mu kugenzura intwaro zikoreshwa mu isanzure, nyuma yo kugira impungenge zishingiye ku bushobozi bw’ibihugu birimo u Burusiya n’u Bushinwa.

Amerika imaze iminsi itanga umuburo, ivuga ko ibihugu by’u Burusiya n’u Bushinwa biri kubaka ubushobozi bushobora gutuma bihangana na Amerika mu ikoranabuhanga ryo mu isanzure, ku buryo byanayirusha muri iri koranabuhanga cyane cyane mu rwego rwa gisirikare.

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo byavuzwe ko u Burusiya bwohereje intwaro kirimbuzi mu isanzure igomba kuzahaguma, ikaba ifite ubushobozi buhambaye bwo gushwanyaguza satellite za Amerika, yaba iza gisivile ndetse n’iza gisirikare.

Kuva mu 2018, u Bushinwa bwakubye gatatu satellite bukoresha mu isanzure, zigamije gushaka amakuru y’ubutasi cyane cyane ku bikoresho bya Amerika biri mu Nyanja ya Pacifique.

Ibi byose Amerika ntibyakira neza ahanini kubera uburyo isa nk’iri gutsindwa mu rugamba ubusanzwe yayoboye igihe kinini, kuko ikoranabuhanga ryo mu isanzure isa nk’iyaryihariye imyaka myinshi.

Iki gihugu nacyo ngo kiri mu migambi karundura yo kongera intwaro mu isanzure, uretse ko kiri kubigenza gake muri iyi minsi. Amakuru avuga ko kiri kubaka ibisasu bishobora kwifashishwa biri ku butaka, bikarinda ibikoresho bya gisirikare Amerika ifite mu isanzure, cyane cyane satellite zayo.

Isanzure n’ikirere ni ingenzi cyane mu ntambara kuko ubigenzura aba ashobora afite amahirwe arenga 50% yo gutsinda intambara na mbere yo kuyitangira, cyane cyane iyo afite ibindi bikoresho bikenerwa mu ntambara. kimwe n’abasirikare.

Mu gihe u Bushinwa n’u Burusiya byakubaka ubushobozi budasanzwe mu isanzure, ibi byashyira Amerika mu bibazo byinshi ahanini bishingiye ku bushobozi bw’icyo gihugu mu bya gisirikare.

Satellite Amerika ikoresha mu kubona ubutasi, kuyobora ibisasu n’ibindi bintu by’ingenzi byakoreshwa mu ntambara ni amahirwe idashaka gutakaza, gusa ibindi bihugu nabyo biri kwifuza guhangana nayo muri uru rwego.

Amerika ishobora kongera umubare wa satellite za gisirikare ifite mu isanzure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .