Amerika itewe inkeke n’ibitero by’ikoranabuhanga bikomeje kugabwa ku bigo byayo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 18 Ukuboza 2020 saa 03:12
Yasuwe :
0 0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihangayikishijwe cyane n’uko zimwe muri Minisiteri zayo n’ibigo bikomeye muri iki gihugu bikomeje kugabwaho ibitero by’ikoranabuhanga byinjirirwa mu mabanga yabyo.

Itangazo, ryasohowe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Umutekano w’Ikoranabunga n’ibikorwaremezo (CISA) ku wa Kane, rivuga ko ibigo bya Leta, ibikorwaremezo n’imiryango yigenga aribyo byari bigenderewe muri ibi bitero by’ikoranabuhanga, uhereye muri Werurwe uyu mwaka.

Muri minisiteri ziherutse kugabwaho ibitero by’ikoranabuhanga harimo Minisiteri y’ingufu n’iy’ubucuruzi. Uretse izi Minisiteri, ibi bitero byagabwe no ku bindi bigo birimo na Microsoft.

Porogaramu y’ikigo cy’ikoranabuhanga cya Solar Winds bivugwa ko ariyo ikunze kwinjirirwa cyane.

Solar Winds ifitanye amasezerano na Guverinoma yo gukorana n’inzego za gisirikari n’ubutasi, iki kigo kandi ikorana n’ibigo byigenga bikomeye aha muri Amerika.

Mu minsi ishize iyi Solar winds yatangaje ko abakiriya bayo 18000 aribo binjiriwe mu ikorabuhanga ryabo. Ibi byatumye CISA iburira ibigo byigenga gukura porogaramu ya Solar Winds mu mashini zabo.

Ku ruhande rwa Solar Winds, ivuga ko uku kwinjirirwa kw’ibigo bikomeye muri Amerika byamenyekanye , ubwo byageragezwaga hagati ya Werurwe na Kanama uyu mwaka.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Mike Pompeo, aherutse kugaragaza ko u Burusiya bufite uruhare muri ibi bitero, akabihera ku kuba mu bihe bitandukanye n’ubundi iki gihugu cyaragiye kigerageza kubagabaho ibitero nk’ibi.

Gutunga agatoki u Burusiya bituruka ku kuba, iki gihugu cyarigeze kwinjirira amabanga ya Amerika mu mwaka wa 2014 n’uwa 2015.

Nubwo Amerika isa n’ishinja u Burusiya, Ambasade y’iki gihugu muri Amerika iherutse guhakana ibi birego ivuga ko nta ruhare u Burusiya bufite muri ibi bikorwa.

Perezida w’iki gihugu Donald Trump ntaragira icyo atangaza kuri ibi bitero, gusa Joe Biden uherutse gutorerwa kuyobora iki gihugu yavuze ko icyo azashyira imbere ari umutekano mu by’ikoranabunga mu miyoborere ye.

Bamwe mu bayobozi ba Amerika batangiye gukeka ko ibi bitero bigabwa n'u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .