Muri Amerika hari abantu 14.600 baturutse muri Afghanistan na 7900 baturutse muri Cameroon. Bari barahawe sitati ibemerera kugumayo by’agateganyo.
Ku baturutse muri Afghanistan by’umwihariko, abenshi bahunze nyuma y’aho Abatalibani bafashe ubutegetsi muri Kanama 2021. Bagaragaza ko batizeye umutekano kuko hari uburenganzira bw’ibanze Abatalibani batemerera abaturage.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Kristi Noem, yatangaje ko abaturutse muri Afghanistan bazamburwa iyi sitati muri Gicurasi, aba Cameroon bayamburwe muri Kamena 2025.
Sitati aba bantu bari barahawe yagenewe ababa mu bihugu byugarijwe n’amakimbirane yitwaje intwaro cyangwa byabayemo ibiza. Uwayihawe yemererwa gukora imirimo itandukanye muri Amerika.
Muri Werurwe 2025, Amerika yateguje abaturutse mu bihugu birimo Cuba, Haiti, Nicaragua na Venezuela, bose hamwe babarirwa mu bihumbi 500 ko na bo bazakurirwaho iyi sitati.
Amerika yabamenyesheje ko bagomba gusubira mu bihugu byabo mbere y’uko ibyangombwa byabo bitakaza agaciro tariki ya 24 Mata.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!