Crimea, agace gatuwe n’abantu benshi bavuga Ikirusiya, katoye gasaba ko kaba igice cy’u Burusiya mu 2014. Ubuyobozi bwa Ukraine kuva icyo gihe bwanze kwemera ko gakwiriye kuba agace k’u Burusiya.
Mu gihe Amerika iri mu biganiro by’ubuhuza mu guhosha intambara imaze igihe hagati y’ibi bihugu byombi, hari igitekerezo cy’uko Ukraine izasabwa kwemera ko Crimea ari agace k’u Burusiya.
Intumwa ya Amerika mu biganiro bigamije guhagarika intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine, Steve Witkoff, yavuze ko mu biri kurebwaho harimo Crimea ndetse n’utundi duce tune Ukraine ivuga ko ari ubutaka bwayo.
Amerika yagejeje ku bihugu by’inshuti zayo ku wa Kane gahunda igamije guhosha intambara, ndetse ivuga ko mu gihe impande zombi zitagaragaza ubushake bwo gukemura ikibazo, yiteguye kuva muri ubu buhuza.
Crimea ni agace karuta u Rwanda kuko gafite ubuso bwa kilometero kare ibihumbi 27.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!