00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika ishobora kuvanaho uburenganzira bwo gukuramo inda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 May 2022 saa 02:39
Yasuwe :

Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta zunze ubumwe za Amerika rushobora gufata icyemezo gikuraho uburenganzira bwo gukuramo inda, nk’uko inyandiko y’umucamanza yashyizwe hanze ibicamo amarenga.

Ni igitekerezo cyanditswe n’umucamanza Samuel Alito w’Urukiko rw’Ikirenga, ndetse cyagejejwe kuri bagenzi be muri Gashyantare.

Inyandiko yabonywe n’ikinyamakuru Politico ibanza kunenga icyemezo cyafashwe n’urukiko mu 1973 giha abagore uburenganzira bwo gukuramo inda, ko cyafashwe hirengagijwe byinshi.

Hashingiwe ku itegeko rihari ubu, gukuramo inda biremewe ariko uburyo bwo kubikora n’ibiteganywa ngo umuntu abyemererwe, bigenda bitandukana muri Leta zigize Amerika.

Ku cyemezo cyo mu 1973 kimenyerewe nka "Roe v. Wade", kivuga ko za Leta zitagomba kubuza gukuramo inda "igihe hagamijwe kurengera ubuzima bw’umubyeyi".

Gishimangirwa mu cyemezo cyiswe "Doe v. Bolton", ko "icyemezo cya muganga gishobora gushyirwa mu bikorwa hitawe ku ngingo zose - ubuzima, imitekerereze, umuryango n’imyaka y’umugore - bijyanye n’imibereho myiza y’umurwayi."

Ibyo bigatuma abagore bamwe muri Amerika bahitamo gukuramo inda mu buryo bwemewe n’amategeko, kubera ubuzima bwo mu mutwe.

Ni ingingo ariko yakomeje guteza impaka. Igice kimwe gihatanira ko gukuramo inda byemerwa hagendewe ku gihe imaze, cyangwa hakemezwa ko gukuramo inda ari icyaha.

Abandi baharanira ko byemezwa, hagashyirwaho n’uburyo bworoshye bwo kubikora.

Mu nyandiko yiswe "Opinion of the Court", umucamanza avuga ko "igihe kigeze ngo hasuzumwe ibiteganywa n’Itegeko nshinga maze dusubize ikibazo cyo gukuramo inda ku batowe n’abaturage ngo babahagararire."

Icyemezo cya nyuma cy’urukiko gishobora kuzafatwa n’abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga muri Kamena, nk’uko ibinyamakuru byo muri Amerika bibivuga.

Aya makuru ariko yateje imyigaragambyo muri Amerika n’ugushyamirana hagati y’abashyigikiye gukuramo inda n’abatabikozwa.

Bahuriye imbere y’Urukiko rw’Ikirenga mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere.

Abashyigikiye ubu burenganzira bamwe babaga batera hejuru bati "umubiri wanjye, amahitamo yanjye."

Abby Korb w’imyaka 23 yabwiye AFP ko yatunguwe n’iriya nyandiko y’uburyo Urukiko rw’Ikirenga rurimo gufata iki kibazo.

Ati "Ndi umugore none uburenganzira bwanjye ndimo kubwamburwa buri munsi."

Ahubwo ngo urukiko rukwiye kurinda uburenganzira bwo gukuramo inda.

Yakomeje ati "Dukeneye uburenganzira ku buryo bwiza bwo gukuramo inda, kubera ko kuvuga ko bitemewe n’amategeko ntabwo bizabihagarika, ahubwo biratuma bigira ingaruka nyinshi."

Ikibazo cyo gukuramo inda kimaze iminsi kigibwaho impaka, ibyafashwe na bamwe nko kwibasira uburenganzira bw’imyororokere bw’abagore.

Mu ukuboza muri Leta ya Mississippi habaye impaka ku mushinga w’itegeko riteganya kubuza gukuramo inda irengeje ibyumweru 15. Mu kwezi gushize itegeko nk’iryo ryemejwe muri Florida.

Ni amategeko asiga irengayobora ko gukuramo inda bishoboka iyo ari ugutabara ubuzima bw’umubyeyi cyangwa kwirinda izindi ngaruka igihe urusoro rwiremye nabi.

Nibura amategeko akumira gukuramo inda amaze gushyirwaho muri Leta 31 muri 50 zigize Amerika. Byiganje muri leta ziyobowe n’aba-républicains.

Ibarura ryabaye mu 2017 ry’ikigo Guttmacher Institute rigaragaza ko Leta zakuyemo inda cyane harimo California (15.4 ku ijana), New York State (12.2 ku ijana), naho ku mwanya wa gatatu hari Florida (8.2 ku ijana).

Izo ni leta eshatu muri enye zituwe cyane kurusha izindi muri Amerika, hamwe na Texas.

Icyemezo gikuraho uburenganzira bwo gukuramo inda cyakuruye imyigaragambyo ikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .