Ni mu gihe Perezida Donald Trump akomeje ibiganiro bigamije guhagarika intambara imaze imyaka itatu hagati ya Ukraine n’u Burusiya. Kimwe mu byo u Burusiya bwifuza ni uko abasirikare b’Abanyamerika bakorera hafi yabwo bahakurwa.
Mu 2022, ubwo intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya yatangiraga, Joe Biden wayoboraga Amerika yohereje ingabo ibihumbi 20 mu burasirazuba bw’uyu mugabane, ziyongera ku zindi zari zihasanzwe.
Ku wa 8 Mata 2025, ikinyamakuru NBC cyo muri Amerika cyatangaje ko cyahawe amakuru n’abayobozi bo muri iki gihugu n’i Burayi ko izi ngabo zigiye kugabanywa.
Ingabo za Amerika zishobora gucyurwa ni iziri by’umwihariko muri Pologne ndetse na Romania, nk’uko aba bayobozi babisobanuye.
Abayobozi b’i Burayi bagaragaza ko ibiri kuba byatumye muri NATO bagira impungenge z’uko Amerika ishaka kuva muri uyu muryango mu gihe batekereza ko u Burusiya bushaka kuwuhungabanya.
Mu ntangiriro za 2025, ingabo za Amerika 84.000 zakoreraga mu bihugu by’i Burayi birimo u Budage, Pologne, Romania, Estonia na Lithuania.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!