Ku wa Mbere nibwo Umujyanama mu by’Umutekano w’Imbere mu gihugu mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, White House, yatangaje ko impfu zishobora kwiyongera vuba.
Ati “Imibare dufite, uko igaragara, ni uko dushobora kugira abantu benshi babura ubuzima bagera kuri 600 mu minsi mike.”
Perezida Biden we yavuze ko ubuyobozi bwe bugiye gushyira imbaraga mu bufasha bugamije kwita ku bahura n’ibibazo bitewe n’iyi nsanganya, ku buryo babona ibiryo, amazi n’ibindi bikoresho byo kubafasha mu buzima bwabo.”
Zimwe muri Leta zagizweho ingaruka ikomeye n’iyi nsanganya harimo North Carolina. Biden arateganya kugirirayo uruzinduko muri iki Cyumweru.
Utundi duce twibasiwe cyane harimo nka Florida, Georgia, South Carolina na Tennessee.
Amafoto agaragaza bimwe mu bikorwa byangijwe na Hurricane Helene
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!