Ibihano by’ubukungu byafatiwe u Burusiya, byari bigamije kubuca intege, kugira ngo buhagarike iyo ntambara, ingingo itaragezweho nk’uko byatekerezwaga.
Kuri iyi nshuro, Amerika iri mu biganiro n’u Burusiya mu rwego rwo gushaka igisubizo cy’iyi ntambara, aho nyuma y’ibiganiro byamaze amasaha 10 muri Arabia Saoudite, Amerika ishobora gukuraho bimwe mu bihano by’ubukungu byafashwe mu gihe u Burusiya bwakomeza kugaragaza ubushake bwo guhagarika iyi ntambara.
Amakuru avuga ko u Burusiya bushobora gukomorerwa, bukemererwa kohereza umusaruro w’ibihingwa ku masoko mpuzamahanga, ndetse n’ifumbire. Ibi byari bisanzwe bikorwa ariko mu buryo bugoranye bunahenze.
Ku rundi ruhande, Banki y’Ubuhinzi y’u Burusiya nayo ishobora gukomorerwa, ikemererwa gufasha mu kwakira amafaranga agurwa uwo musaruro n’ifumbire ikomoka mu Burusiya.
Amato y’u Burusiya kandi ashobora kongera kwemererwa guparika ku byambu bitandukanye hirya no hino ku Isi, mu gihe banki zo muri icyo gihugu nazo zishobora gukora ibijyanye n’ihererekanyamafaranga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!