00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika ishobora gukura ingabo zayo mu Budage

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 8 March 2025 saa 07:58
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishobora kwimura ingabo z’icyo gihugu ziri mu Budage, zikerekezwa muri Hongrie nyuma y’uko ibihugu byombi bitabona ibintu kimwe ku ntambara iri guhuza Ukraine n’u Burusiya.

Amerika ifite ingabo ibihumbi 35 mu Budage ndetse inahafite intwaro kirimbuzi. Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano wihariye mu bya gisirikare icyakora ibintu byahindutse ku butegetsi bwa Perezida Donald Trump, washinje u Budage kudatanga umusanzu ufatika mu gushyigikira Ukraine.

Hejuru y’ibi, Trump ashinja u Budage n’u Burayi muri rusange gushyigikira intambara aho gushaka uburyo yahagarikwa muri rusange. Ibi byose ngo byatumye atekereza uburyo yakwimura ingabo za Amerika ziri mu Budage, zikajya muri Hongrie, igihugu gishyigikiye ko intambara y’u Burusiya na Ukraine irangira binyuze mu biganiro.

Telegraph yanditse ko iki cyemezo kikiri gutekerezwaho, aho kiramutse gishyizwe mu bikorwa, cyaba ari imwe mu mpinduka zikomeye zibayeho mu mibanire y’ibihugu byombi.

Uwahaye Telegraph amakuru yagize ati "Trump yarakajwe n’uko u Burayi busa nk’ubushyigikiye ko intambara ikomeza."

Minisitiri w’Intebe wa Hongrie, Viktor Orban, aherutse guhagarika icyifuzo cy’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi cyo kohereza inkunga ifite agaciro ka miliyari 30 z’Ama-Euro muri Ukraine, kugira ngo ikomeze guhangana n’u Burusiya.

Uyu mugabo kandi aherutse gushimagiza Trump ati "Perezida Trump yaharaniye amahoro no mu bihe bigoye benshi batayifuza."

Amerika ishobora gukura ingabo zayo mu Budage, ikazimurira muri Hongrie

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .