Amerika ishobora guhagarika TikTok n’izindi mbuga nkoranyambaga z’Abashinwa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 7 Nyakanga 2020 saa 10:24
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pompeo, yatangaje ko igihugu cye kiri kwiga uburyo cyahagarika imbuga nkoranyamba zikomoka mu Bushinwa zirimo na TikTok.

Pompeo yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Fox News ndetse ashimangira ko ari ikintu bashyizeho umutima cyane.

Yagize ati “Ku bijyanye n’imbuga nkoranyambaga z’Abashinwa ziri muri telefone z’abaturage, ndakwizeza ko Amerika ibirimo.”

Umwe mu badipolomate ba Amerika yabwiye CNN ko iyo ukoresheje urubuga nkoranyambaga rwakorewe mu Bushinwa uri Umunyamerika, amakuru yawe yose uba uyashyize mu biganza bya Leta y’u Bushinwa.

Nyuma y’amagambo ya Pompeo, TikTok yasohoye itangazo ivuga ko ntaho ihuriye n’ibivugwa ko itanga amakuru y’Abanyamerika kuri Leta y’u Bushinwa.

Ubuyobozi bw’urwo rubuga bwavuze ko benshi mu bakozi barwo ari Abanyamerika ndetse ko n’umuyobozi mukuru warwo ari Umunyamerika, bakibaza uburyo Abanyamerika aribo bajya gukora ibihungabanya umutekano w’igihugu cyabo.

Amerika n’u Bushinwa bimaze igihe mu ntambara y’amagambo no kwihimuranaho mu nzego zirimo umutekano, ubucuruzi n’ikoranabuhanga.

Amerika imaze igihe ivuga ko urubuga rwa TikTok rwashingiwe i Beijing, rubangamiye umutekano wa Amerika kuko rukorana bya hafi na Leta y’u Bushinwa.

TikTok yo igaragaza ko ibivugwa na Amerika atari byo kuko ububiko bw’amakuru y’abakoresha urwo rubuga buba hanze y’u Bushinwa kandi ko amategeko y’u Bushinwa atari yo akurikizwa mu kubika amakuru y’abarukoresha.

TikTok ivuga ko amakuru y’abayikoresha abikwa muri Amerika, hakaba n’ubundi bubiko bwa kabiri buri muri Singapore.

Urubuga rwa TikTok nirwo rwamamaye cyane mu zakorewe mu Bushinwa kuko rukoreshwa na benshi muri Amerika no mu bindi bihugu by’i Burayi. Mu mezi atatu ya mbere y’uyu mwaka rwamanuwe n’abantu miliyoni 315.

Uru rubuga nkoranyambaga rusa n’ururi gukomanyirizwa hirya no hino kubera ibibazo u Bushinwa bufitanye n’ibindi bihugu. Mu cyumweru gishize u Buhinde nabwo bwatangaje ko bugiye kuruhagarika kubera ko ruteje ikibazo ku mutekano w’igihugu. Ni nyuma y’imirwano yatumye ingabo z’ibihugu byombi zikozanyaho ku mupaka ubigabanya mu misozi ya Himalaya.

Amerika ishobora guhagarika TikTok iyishinja kubangamira umutekano w'icyo gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .