Amerika iri kwiga ku mushinga wo gukura izina “Perezida” kuri Xi Jinping uyobora u Bushinwa

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 9 Nzeri 2020 saa 09:22
Yasuwe :
0 0

Mu gihe umubano w’ibihugu byombi ukomeje kuzamba, Scott Perry uhagarariye Pennsylvania yatanze umushinga mu nteko ugamije gukuraho izina rya Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa, agahabwa irindi ritaramenyakana kuko bavuga ko ibikorwa bye bitamuha ububasha bwo kwitwa ‘Perezida’.

Amakuru avuga ko uyu mushinga nutorwa Xi Jinping akamburwa izina Perezida, azasubirana izina n’ubundi ryari risanzwe rihabwa abayobozi b’igihugu mu Bushinwa, “ry’Umuyobozi w’ikirenga”.

Ni izina ryahabwaga abayobozi b’ishyaka ry’aba- communiste ry’u Bushinwa (CCP), kugeza ahagana mu 1990, ubwo u Bushinwa bwashakaga kwinjira mu Muryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO), ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko bushamajwe no kugira leta ikorera mu mucyo.

Ni aho byatangiriye abayobozi b’u Bushinwa bitwa Perezida, kuko bitariho mbere.

Scott Perry asobanura ko Xi Jinping adakwiye kwitwa Perezida kuko imyitwarire ye idahwanye n’uko perezida yagakwiye kwitwara.

Nk’ubu bahera ku myanya uyu mugabo afite, aho ari Umuyobozi w’ishyaka CCP, akaba Umuyobozi w’ikirenga w’Ingabo, akaba ndetse n’Umuyobozi w’Ikirenga wa komite n’andi mahuriro afatirwamo ibyemezo bikomeye, ikintu gituma agaragara “nk’umunyagitugu’ imbere y’Abanyamerika.

Kumukuraho iri zina ngo bigamije kurushaho kumutesha agaciro ku ruhando mpuzamahanga, ikintu abahanga bavuga ko gishobora kugira ingaruka ku mikorere y’u Bushinwa kuko bwatakarizwa icyizere n’ibindi bihugu bitakwifuza gukorana na leta y’igitugu.

Ibi byose ngo bigamije kurushaho gufasha Amerika kwikiza u Bushinwa, bumaze imyaka bugera amajanja ubuhangange bwayo mu ngeri hafi ya zose, zirimo ikoranabuhanga, igisirikari, ubukungu n’ibindi biranga igihugu gikomeye.

Jinping w’imyaka 67 yagiye ku buyobozi muri 2012, akora impinduka zatumye agirirwa icyizere n’abanyamuryango ba CCP. Mu byo yakoze byashimye cyane harimo intambara yo guca ruswa yanageze ku bayobozi bakomeye b’u Bushinwa, ndetse no gufasha igihugu kongera ubukare bwacyo mu gisirikari n’ikoranabuhanga.

Muri 2018, abagize ishyaka riyoboye igihugu bakuyeho imyaka ya manda Xi Jinping agomba kumara ku butegetsi, bimuha ububasha bwo kuzayobora imyaka myinshi kugeza igihe ananiriwe.

Muri 2018, itegeko rigena imyaka ya manda Perezida amaraho ryakuweho mu Bushinwa, bituma Jinping azayobora igihe kinini

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .