Mu 2021, Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yari yatoye umushinga w’itegeko rihagarika ikigero cya nyuma cy’inguzanyo z’icyo gihugu. Mu yandi magambo, Leta ya Amerika yari ihawe uburenganzira bwo gufata inguzanyo zose ishaka ikazikoresha mu bikorwa byayo.
Icyo gihe, igipimo cya nyuma cy’inguzanyo Amerika yafashe cyari miliyari ibihumbi 31$. Kuva icyo gihe, izi nguzanyo zimaze kugera kuri miliyari ibihumbi 36$, inyongera ya miliyari ibihumbi 5$ mu gihe cy’imyaka itatu gusa.
Gusa igihe Inteko yari yagennye Amerika ishobora gufata inguzanyo nta rutangira kiregereje, kuko ari itariki ya 1 Mutarama, 2025. Icyo gihe, inguzanyo Amerika iba yemerewe gufata ihita ijya ku ngano y’inguzanyo Amerika ifite icyo gihe.
Ibi bivuze ko inguzanyo ntarengwa Amerika izaba yemerewe gufata, izaba ari miliyari ibihumbi 36$ ku itariki ya 1 Mutarama, 2025, icyakora ku itariki ya 2 Mutarama, Amerika izahita yishyura inguzanyo za miliyari 56$, ibizatuma Inteko Ishinga Amategeko ibona igihe cyo kuganira ku buryo bwo kongera inguzanyo ntarengwa.
Igihe ntarengwa kiri hagati ya 14-23 Mutarama, 2025. Icyo gihe kigeze iyi nguzanyo ntarengwa itarongerwa, bivuze ko Amerika itazaba igishobora gufata inguzanyo, ibishobora kugira ingaruka ku mikorere ya Guverinoma irimo kwishyura imishahara ndetse n’inyungu ku baguze impapuro mpeshamwenda za Leta.
Byitezwe ko Inteko Ishinga Amategeko izaterana mu minsi mike iri imbere ikongera ikigero cy’inguzanyo ntarengwa, kugira ngo ibikorwa bya Guverinoma bikomeze.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!