Ubutegetsi bwa Amerika bwahaye amakuru Ukraine yerekeye aho ingabo z’u Burusiya zari zikambitse by’igihe gito mu gace k’imirwano nk’uko ikinyamakuru New York Times cyabitangaje. Ingabo za Ukraine zakusanyije ayo makuru zifashishije ubutasi bwazo zitegura ibitero byatumye zihitana abari bayoboye urugamba.
Abayobozi ba Amerika bavuganye n’iki kinyamakuru ntibemeye ko amazina yabo atangazwa ndetse ntibigeze basobanura uburyo abasirikare benshi b’u Burusiya bishwe ibigizemo uruhare. Ntabwo bigeze banasobanura uburyo bwakoreshejwe na Amerika mu gukusanya amakuru y’aho abayobozi b’urugamba mu ngabo z’u Burusiya bari baherereye kubera ko byahungabanya ibikorwa by’ubutasi byo mu gihe kiri imbere.
New York Times ikomeza ivuga ko kuva intambara muri Ukraine yatangira, Amerika yagiye yifashisha uburyo butandukanye bwo gukusanya amakuru harimo n’ibyogajuru ikurikirana urujya n’uruza rw’ingabo z’u Burusiya. Ubu bufasha bwatangajwe mu kwica abasirikare bakuru ni bumwe mu bwo ubutegetsi bwa Biden bwagerageje gutanga ku rugamba rwo muri Ukraine.
Umuvugizi w’akanama gashinzwe umutekano, Adrienne Watson we yashimangiye ko amakuru y’ubutasi ya Amerika ku rugamba atigeze ahabwa ingabo za Ukraine hagamijwe kwica abajenerali b’u Burusiya.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo ya Amerika, John Kirby, yemeje ko Amerika yahaye Ukraine amakuru ishobora gukoresha yirwanaho ariko ntiyemeye gutanga ibisobanuro kuri ayo makuru.
Amerika imaze igihe itanga inkunga y’intwaro kuri Ukraine n’amafaranga muri iki gihe cy’amakimbirane irimo n’u Burusiya. Kirby yagaragaje ko mu cyumweru gishize yageze kuri miliyari 4,3 z’amadolari uhereye mu 2021.
Ubutegetsi bwa Moscow ariko bwakunze kuvuga ko ubufasha nk’ubwo muri Ukraine butuma ibintu bisubira irudubi kandi bikabangamira amahirwe yo kugera ku mahoro. Mu kwezi gushize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yashinje umuryango NATO kwinjira mu ntambara irwanya u Burusiya binyuze mu guha intwaro igihugu buhanganye na cyo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!