Amakuru dukesha Russia Today avuga ko ibi biganiro byatangiye muri Nyakanga 2024. Amerika ishaka abaturage bayo bafungiye muri Afghanistan, mu gihe Aba-Taliban bo bashaka umuturage wabo witwa Muhammad Rahim al-Afghani ufungiye muri gereza ya Guantanamo, akekwaho gukorana na Osama Bin Laden wari umwanzi wa Amerika.
Abanyamerika igihugu cyabo gishaka ni Ryan Corbett, George Glezmann na Mahmood Habibi. Bose bafunzwe mu 2022.
Amakuru ahari avuga ko aba-Taliban bemeye gutanga Glezmann na Corbett, ariko bavuga ko Habibi ntawe bafite.
Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe iyi gahunda izashyirirwa mu bikorwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!