Chicago, Detroit, na Milwaukee ni tumwe mu duce twibasiwe, na n’ubu tukaba dushobora kongera kwibasirwa n’inkubi y’umuyaga ivanze n’imvura n’amahindu menshi.
Umuyaga mwinshi wari ufite umuvuduko wa kilometero 122 ku isaha wibasiye Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Detroit, mu gihe umuyaga wari uri ku muvuko wa kilometero 106 ku isaha wibasiye Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Oakland County, na ho mu Mujyi wa Flint muri Michgan, hagerwa n’umuyaga wari uri ku muvuduko wa kilometero 101 ku isaha.
Ubwo uyu muyaga wibasiraga ahantu hatandukanye, mu Mujyi wa Saint Johns muri Leta ya Michigan, wagushije ibiti byinshi bisenya amazu byangiza n’imodoka ahantu hatandukanye.
Umujyi wa Chicago muri Leta ya Illinois na wo wagezweho n’umuyaga mwinshi wari ufite umuvuduko uri hagati ya kilometero 88-96 ku isaha, mu gihe mu giturage cya Glendale Heights, na ho batangaje ibura ry’umuriro inshuro nyinshi cyane.
Hari amwe mu mashusho yagiye hanze agaragaza imyuzure igera mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Falcon Heights, ari na ko abantu benshi biruka mu mvura bashaka ubwugamo.
Mu bice binyuranye kandi bya Leta ya Nebraska hatangajwe imitungo yangiritse biturutse ku muyaga mwinshi cyane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!