Kuva mu ntangiriro za Werurwe, imidoka zikoresha amashanyarazi zikorwa n’uruganda rwa Elon Musk, Tesla, ndetse n’amaduka yazo hamwe na ’station’ zazo zagiye zigabwaho ibitero zigatwikwa n’abadashyigikiye ko Elon Musk ayobora ikigo cya DOGE gishinzwe ikoreshwa ry’umutungo wa Guverinoma ya Amerika.
Polisi hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatanze raporo z’imodoka cyangwa amaduka acururizwamo imodoka za Tesla yagiye yangizwa harimo nahagiye hatwikwa.
Ibi byarenze kugaba ibitero ku maduka y’izi modoka, bigera aho abantu batangira imyigaragambyo hirya no hiryo. Iyi myigaragambyo yamagana Elon Musk yatangiriye muri Amerika ndetse ubu yamaze gukwirakwira no mu bihugu byo mu Burayi.
Ku wa 29 Werurwe 2025, iyi myigaragambyo yahinduye isura kuko yabereye mu mijyi itandukanye yo mu bihugu bitandukanye.
Muri Amerika, abigaragambya bari hagati y’abantu 500 na 1.000 bateraniye imbere y’iduka ry’imodoka za Tesla riherereye mu gace ka Manhattan mu mujyi wa New York. Aba bigaragabyaga bafite n’ibyapa biriho amagambo atuka Elon Musk banamusaba ko yakwegura.
Mu mujyi wa Londres mu Bwongereza, abigaragambya bagera kuri 20 na bo bateraniye ahacururizwa imodoka za Tesla, bamagana Elon Musk bakoresheje ibyapa.
AL Jazeera yatangaje ko kimwe mu byagaragaye muri iyi myigaragambyo yabereye i Londres, ari icyapa cyerekanaga ifoto ya Elon Musk iruhande rw’ishusho ya Adolf Hitler akora ikimenyetso cy’Abanazi. Iki kimenyetso Musk yashinjwaga kuba yaracyigaragaje nyuma gato y’irahira rya Perezida Trump ku ya 20 Mutarama 2025.
Ni mu gihe The Guardian yatangaje ko abigaragambya muri Amerika babikoreye mu mijyi itandukanye irimo Washington, San Francisco, California hamwe na New York. Aha hose ngo abigaragambyaga bateraniraga ku maduka y’imodoka za Tesla.
Ibi kandi ni na ko byagenze mu bihugu byo mu Burayi aho abigaragambyaga babikoreye ahacururizwa imodoka za Tesla, aho abigaragambya bitwaje ibyapa biriho Elon Musk basabaga ko yakwegura ku mirimo yahawe muri Guverinoma.
Mu bihugu byagaragayemo iyi myigaragambyo y’abadashyigikiye Elon Musk, harimo u Bufaransa, u Budage, Australia, Nouvelle-Zealande, Denmark hamwe no mu Bwongereza.
Ibi bibaye mu gihe ku wa 20 Werurwe 2025, Elon Musk yatangaje koi bi bikorwa byo kwigaragambya no gutwika imodoka z’uruganda rwe, ko ari ibikorwa by’iterabwoba kandi ko biri kuba abashinzwe kubirwanya barebera.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!