Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, wavuze ko Abanyamerika bungukiye muri iyi ntambara nubwo hari benshi bavuze ko iyi ntambara yatwaye akayabo k’amafaranga yari gushorwa mu bindi bikorwa byo guteza imbere ubukungu bwa Amerika.
Blinken yagize ati "Menshi muri ayo mafaranga yashowe hano, mu nganda zacu zikora intwaro, ibyo byatumye Abanyamerika bazikoramo bakomeza kubona imirimo kandi myiza."
Uyu muyobozi kandi yahishuye ko ibindi bihugu bimaze gushora arenga miliyari 150$ mu gukomeza gufasha Ukraine kwirwanaho, ibyo bikaba byiganjemo ibyo ku Mugabane w’u Burayi.
Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora Amerika yitezweho kugabanya amafaranga igihugu cye gishora muri iyi ntambara, aho yanatanze isezerano ryo guhagarika iyi ntambara mu gihe gito.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!