Inyigo nshya y’Ikigo Bureau of Alcohol, Tobacco, Firearms and Explosives, igaragaza ko imbunda zikorerwa muri Amerika umubare wa zo wikubye kabiri mu myaka 20 ishize, mu gihe iziva hanze hanze umubare wazo wikubye kane.
Umubare w’abatunze imbunda nto (pistol) muri Amerika wiyongereye ku kigero gikomeye, mu gihe umubare w’imbunda nto zikorerwa muri Amerika wiyongereyeho ku kigero cya 24,080%.
Muri rusange, imbunda zose zikorerwa muri Amerika ziyongereye ku kigero cya 187 % naho iziva hanze ziyongera ku kigero cya 350 %.
Iyi raporo ije mu gihe Amerika icyunamiye abirabura icumi bishwe mu mpera z’icyumweru gishize ahitwa Buffalo mu Mujyi wa New York, bishwe n’umuntu witwaje intwaro.
Iperereza ryagaragaje ko imbunda ukekwaho kwica abo bantu yakoresheje yayiguze mu buryo bwemewe n’amategeko.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni cyo gihugu kiza imbere mu kugira abasivili benshi batunze intwaro nkuko raporo yo mu 2018 ya Small Arms Survey yabigaragaje.
Hagati ya 1968 na 2017 muri Amerika abantu miliyoni 1.5 bicishijwe intwaro. Ni umubare munini uruta uw’abasirikare ba Amerika bamaze kugwa mu ntambara zose yarwanye kuva ibonye ubwigenge.
Mu 2020, Abanyamerika basaga 45.000 bicishijwe imbunda, akaba ari wo mwaka waciye agahigo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!