00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika ikomeje guca agahigo mu kugira amadeni menshi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 16 November 2024 saa 06:39
Yasuwe :

Amadeni Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite akomeje gutumbagira kuko ubu ageze kuri miliyari ibihumbi 36$ bituma iki gihugu gikomeza kuba icya mbere ku Isi gifite menshi.

Hagati ya Mutarama n’Ugushyingo, amadeni ya Amerika yiyongereyeho miliyari 1000$. Ni mu gihe muri Nyakanga, Urwego rushinzwe Imari muri Amerika, rwatangaje ko amadeni igihugu gifite arenga miliyari ibihumbi 35$.

Nibura mu mezi atandatu, amadeni ya Amerika muri iyi minsi ari kwiyongeraho miliyari 1000$.

Muri Kanama uyu mwaka, Komite ishinzwe Ingengo y’Imari mu Nteko ya Amerika, yari yatangaje ko bizagera mu 2027, amadeni igihugu gifite ageze ku kigero cya 106% by’Umusaruro mbumbe w’igihugu no kuri 122% mu 2034.

IMF yo ivuga ko bizagera mu 2032, amadeni ya Amerika arenga 140% ugereranyije n’Umusaruro mbumbe w’igihugu.

Ugereranyije n’amadeni ibihugu byose by’Isi bifite, Amerika yihariye 36%.

Amerika yihariye 36% by'amadeni ibihugu byose ku Isi bifite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .