Imibare y’Ikigo gishinzwe kurwanya Ibyorezo muri icyo gihugu, igaragaza ko abantu bafite hejuru y’imyaka 12 bamaze guhabwa dose zose z’inkingo za COVID-19 ndetse n’iyo gushimangira bangana na 48,7% by’abarebwa n’iyi gahunda bose.
Ni imibare iri hasi ugereranyije n’ibindi bihugu byateye imbere kuko nko mu Bwongereza umubare w’abamaze gukingirwa byuzuye ungana na 69,6%, Canada bangana na 55,5% mu gihe mu bihugu bigize Ubumwe bw’u Burayi abakingiwe bangana na 62,6% by’abaturage bose.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gukora Ubushakashatsi ku Binyabuzima muri Amerika, Dr. Peter Marks, yavuze ko iki ari ikibazo gikomeye kandi ko igiteye agahinda ari uko iki gihugu kitabuze ubushobozi mu bijyanye n’inkingo.
Ati “Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika dufite ikibazo gikomeye mu bijyanye no kwitabira gufata inkingo kandi dutegetswe gukora igishoboka cyose kugira ngo abantu ntibagire impungenge ku nkingo kandi babashe kuzifata kuko ari ingenzi mu gukiza ubuzima bwabo.”
Ibi Dr. Peter Marks yabigarutseho ku wa Kabiri tariki 7 Kamena 2022 ubwo habaga igikorwa cyo kugenzura urukingo rushya rwa COVID-19 rwakozwe n’Ikigo cyo muri Amerika cyitwa Novavax.
Zimwe mu mpamvu zituma umubare mwinshi w’abantu bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bataritabira gufata inkingo harimo imyumvire ndetse no kuba bamwe baragaragaje ko ibinyabutabire byifashishwa igihe hakorwa inkingo hakoreshejwe ikoranabuhanga rya ‘mRNA’ bibagiraho ingaruka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!