Amerika igiye kongera ibihano kuri Iran nyuma y’igitero cyahungabanyije ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Nzeri 2019 saa 04:19
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe zaAmerika Donald Trump yatangaje ko agiye kongera ibihano byafatiwe Iran, igikorwa gishobora kongera umwuka mubi urangwa hagati y’ibihugu byombi.

Ni umwuka mubi wiyongereye nyuma y’igitero giheruka kubabwa ku nganda ebyiri zitunganya peteroli zo muri Arabie Saoudite, byatumye peteroli icyo gihugu gitunganya ku munsi igabanukamo kabiri kandi ari cyo cya mbere gitunganya peteroli nyinshi ku
Isi. Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko ibyo bitero byateguriwe muri Iran.

Mu butumwa Trump yanditse kuri Twitter yagize ati “Namaze gusaba Minisitiri w’ubucuruzi kuzamura ibihano ku gihugu cya Iran!”

Gusa ntihahise hamenyekana uburemere bw’ibyo bihano n’ibindi bihugu bishobora kugiraho ingaruka.

Ni ibihano bigiye kongerwa nyuma y’uko mu mwaka ushize Perezida Trump yasubijeho ibihano byari byarakuriweho Iran mu 2015, hashingiwe ku masezerano yari yashyizweho umukono ajyanye n’intwaro kirimbuzi.

Ni ibihano byagize ingaruka ku bikomoka kuri peteroli Iran yoherezaga mu mahanga, ubwikorezi bw’ibicuruzwa n’urwego rwa banki, ibintu byari ingenzi mu bukungu bw’iki gihugu.

Amerika igiye kuzamura ibihano kuri Iran nyuma y’igitero cyahungabanyije ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza