Uyu musoro (tariff) wari kuri 25% nk’uko wari warashyizweho na Perezida Donald Trump mu 2018, icyakora Biden arashaka kuwukuba inshuro enye, akawugeza ku 100%.
Ibi bivuze ko igiciro cy’imodoka zikoresha amashanyarazi zakorewe mu Bushinwa, kiziyongera cyane ku isoko rya Amerika, rikaba rimwe mu masoko akomeye ibigo bikorera imodoka zikoresha amashanyarazi mu Bushinwa byari birambirijeho.
Byitezwe ko iki cyemezo gishobora gutangazwa ku wa Kabiri, ariko kikaba kitareba imodoka zikoresha amashanyarazi gusa, ahubwo kizaba kinareba ibindi bicuruzwa bikekwa ko birimo ibyuma, ubwato n’ibindi bitandukanye.
Icyakora abahanga bavuga ko iki cyemezo cya Amerika cyo kongera imisoro ku bicuruzwa biturutse mu Bushinwa kizagira ingaruka mbi ku bigo byo muri Amerika kuko bizatakaza ubushobozi bwo guhanga udushya, cyane ko abo bahanganaga bashyiriweho birantega mu bucuruzi bwabo.
BYD ni kimwe mu bigo bikomeye by’Abashinwa byari byaratangiye gushaka uburyo byakwinjiza imodoka zabyo ku isoko rya Amerika, ingingo yashoboraga guhindura ibintu cyane kuko izi modoka zihendutse kandi zikaba zifite ikoranabuhanga rihambaye kurusha ibigo bikora izi modoka muri Amerika.
Gusa byinshi mu bigo byo mu Bushinwa biri kwinjira muri Mexique aho biri kwifuza gufungura amasoko amashami mashya, bityo bikaba ari ho bizajya bikorera ibicuruzwa byabo mbere yo kubyohereza muri Amerika, na cyane ko Amerika na Mexique bihuriye mu miryango mpuzamahanga y’ubucuruzi, ituma imisoro hagati y’ibicuruzwa byaturutse muri kimwe muri ibyo bihugu igabanuka.
Amerika yari imaze imyaka itatu igenzura izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa by’u Bushinwa, aho yibazaga niba ikwiriye kongera umusoro cyangwa ikawugabanya.
Ntibiramenyekana niba u Bushinwa nabwo buzongera umusoro ku bicuruzwa bituruka muri Amerika, icyakora byitezwe ko u Bushinwa nabwo bushobora gufata iki cyemezo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!