00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika igiye kongera ingabo mu Burasirazuba bwo Hagati

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 September 2024 saa 12:14
Yasuwe :

Nyuma y’uko umutwe wa Hezbollah ukomeje guhangana n’ingabo za Israel aho impande zombi zishobora kwinjira mu ntambara yeruye, umubare w’abasirikare ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati ugiye kongerwa.

Amerika isanzwe ifite ingabo ibihumbi 40 muri icyo gice, gusa bikavugwa ko izongera uwo mubare, nubwo abasirikare izongeraho batatangajwe, uretse ko harimo abarwanira mu mazi.

Amerika kandi yasabye abaturage bayo kuva muri Liban, nyuma y’uko Israel irashe ibisasu muri icyo gihugu bimaze guhitana abarenga 492 barimo abana 32. Amerika yatanze umuburo ivuga mu minsi iri imbere kubona indege iva muri Liban bishobora kuzaba bigoye, bityo isaba abaturage bayo kuva muri icyo gihugu mu buryo bwihuse.

Israel yarashe ku birindiro by’umutwe wa Hezbollah ikoresheje ibisasu biremereye, ikavuga ko byari bigamije kwangiza aho uyu mutwe wateganyaga gukoresha urasa muri Israel.

Israel isanzwe iri mu ntambara na Hamas gusa Hezbollah ni umutwe ukomeye cyane ufite ubushobozi budasanzwe, yaba mu bikoresho ndetse n’abarwanyi barenga ibihumbi 150. Intambara yeruye na Israel ishobora gukurura ibindi bihugu birimo Iran yamaze gutanga umuburo, ivuga ko Israel izahura n’ibibazo nidahagarika ibitero byayo mu Majyepfo ya Liban.

Kongera izi ngabo mu Burasirazuba bwo Hagati hari ababifata nk’ikimenyetso cy’uko intambara hagati ya Hezbollah na Israel nta kizayibuza kubaho, ndetse ko mu gihe byagenda nabi ku ruhande rwa Israel, Amerika yiteguye kuba yayifasha.

Amerika igiye kongera ingabo mu Burasirazuba bwo Hagati

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .