Abayobozi babiri bavuganye n’ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, bemeje aya makuru kuri uyu wa 2 Ukuboza 2024 ariko bagaragaza ko bataramenya niba mu ntwaro zizatangwa harimo misile za ATACMS ziraswa na HIMARS.
Aba bayobozi basabye ko amazina yabo adatangazwa bitewe n’uko batanze aya makuru mbere y’uko atangazwa n’inzego bireba.
Amerika iteganya kohereza izi ntwaro nyuma y’aho yemereye Ukraine gukoresha misile za ATACMS yayihaye mbere, izirashisha ku butaka bw’u Burusiya.
U Bwongereza nabwo bwemereye Ukraine gukoresha misile Storm Shadow irasa muri iki gihugu bihanganye kuva muri Gashyantare 2022.
Ibinyamakuru bivuga ko Perezida wa Amerika, Joe Biden, mu gihe yitegura kuva ku butegetsi muri Mutarama 2025, ashaka gusigira Ukraine ubushobozi bwo guhangana n’u Burusiya.
Perezida Biden afite uyu mugambi mu gihe Donald Trump uzamusimbura, we yagaragaje ko adashyigikiye ko Ukraine ihabwa intwaro, ahubwo ko ikwiye guhurizwa mu biganiro n’u Burusiya, bigahagarika iyi ntambara mu mahoro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!