Umwuka ukomeje kuba mubi muri icyo gice cy’Isi nyuma y’iyicwa ry’Umuyobozi wa Hamas, Ismail Haniyeh n’Umuyobozi ukomeye mu mutwe wa Hezbollah, Fuad Shukr.
Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Khamenei, yavuze ko bagomba guhana bikomeye Israel kubera urupfu rwa Haniyeh.
Haniyeh yiciwe mu Mujyi wa Tehran ku wa Gatatu, gusa urupfu rwe rwashinjwe Israel nubwo yo ntacyo yigeze ibivugaho.
Urupfu rwa Haniyeh wari ufite imyaka 62 rwatangajwe nyuma y’amasaha make Israel itangaje ko yishe umwe mu bayobozi bakuru mu mutwe wa Hezbollah, Fuad Shukr.
Amerika yatangaje ko kuri ubu hagiye koherezwa ibikoresho bishya mu Burasirazuba bwo Hagati bigamije kongera ubwirinzi no kongera ubufasha ku bw’umutekano wa Israel.
Biteganyijwe ko mu byoherezwayo harimo ibisasu ndetse n’ibindi bishobora kwifashishwa mu gushwanyaguza ibindi bisasu byakoherezwa n’umwanzi.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamini Netanyahu, yatangaje ko itsinda ry’Abanya-Israel bazajya mu Misiri mu minsi iri imbere mu biganiro bigamije guhagarika imirwano.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!