00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika igiye kohereza impunzi n’abimukira i Burayi

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 31 May 2024 saa 09:07
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye kujya zohereza abimukira bo mu bihugu bya Amerika y’Amajyepfo bazishakamo ubuhungiro mu bihugu by’u Butaliyani n’u Bugereki.

Amerika yashyizeho ibiro bishinzwe gufasha abashaka ubuhungiro no kuba abimukira mu bihugu bitandukanye birimo Colombia, Costa Rica, Ecuador, na Guatemala hagamijwe gukemura ikibazo cy’abambuka imipaka binyuranye n’amategeko, ndetse bamwe bakiriwe na Canada abandi bajya muri Espange.

Muri aya masezerano mashya hagati y’u Butaliyani n’u Bugereki, biteganywa ko buri gihugu kizakira abagera kuri 500 cyangwa munsi yabo.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ububanyi n’Amahanga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabwiye CBS News ko bakiri mu biganiro n’ibihugu ngo byinjire muri iyi gahunda.

U Bugereki n’u Butaliyani ntacyo byari byatangaza kuri aya makuru, ariko ni ibihugu bimaze igihe byakira abimukira bambuka inyanja ya Méditerranée baa muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati bajya mu Burayi .

Inyandiko za Amerika zagiye hanze zigaragaza ko ubusabe bw’abantu ibihumbi 10 ari bwo bwasuzumwe muri gahunda yo gusaba ubuhungiro, aho basabwa kwerekana ko bahunze kwicwa biturutse kubera ibitekerezo bya politike, idini n’izindi zitandukanye.

Kuva mu 2021 ubwo Perezida Biden yakuragaho itegeko rikumira abimukira muri Amerika, abinjira muri iki gihugu mu buryo bunyuranye n’amategeko bariyongereye. Biden yavuze ko icyo gikorwa cyo kubabuza kwinjira ari icya kinyamaswa cyakorewe miliyoni nyinshi z’abashaka kwimukira muri Amerika.

Amerika igiye gutagira kohereza abimukira bayishakamo ubuhungiro mu Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .