Mu 2019 nibwo uwari Perezida wa Zambia, Edgar Lungu yafashe icyemezo cyo kwirukana Amb Daniel Foote nyuma yo kugaragaza ko ashyigikiye ibikorwa by’abaryamana bahuje ibitsina kandi bisanzwe bitemewe muri iki gihugu.
Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’uko Amb Foote yumvikanye anenga umwanzuro w’Urukiko rwo muri Zambia rwari rwakatiye igifungo cy’imyaka 15 abagabo babiri babanaga nk’umugore n’umugabo.
Daniel Foote yumvikanye anenga uy’umwanzuro w’urukiko, bazira ko baryamana bahuje ibitsina ndetse asaba leta ya Zambia kureba uburyo yavanaho ingingo ihana abakoze iki cyaha.
Iki cyemezo cya Perezida Lungu cyakuruye umwuka mubi mu mubano w’ibihugu byombi ku buryo hari hagiye gushira imyaka itatu Amerika itagira Ambasaderi muri Zambia.
Kugeza ubu Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko Michael Gonzalez ariwe ugiye gusimbura Ambasaderi Daniel Foote.
Biteganyijwe ko uyu Ambasaderi mushya azagera muri Zambia mu kwezi gutaha.
Ambasade ya Amerika muri Zambia yari imaze igihe iyoborwa na chargé d’affaires Martin Dale ariko aherutse gusezerwaho na Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!