00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika igiye kohereza ambasaderi mushya mu Burusiya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 September 2022 saa 12:50
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden ku wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022 azatangaza Ambasaderi mushya mu Burusiya, igihugu bahanganye cyane mu ntambara yo muri Ukraine.

Amerika ikomeje kohereza intwaro nyinshi muri Ukraine zirimo za HIMARS, zirasa missiles nyinshi kandi mu ntera ndende, zirimo gukoreshwa mu guhangana n’u Burusiya mu ntambara yatangiye muri Gashyantare.

Muri iki gihe kandi ibi bihugu byombi ntibicana uwaka muri politiki, nubwo bitabuza ko bishobora kugira indi mikoranire hagati yabyo.

Umunyamabanga wungirije wa Leta ya Amerika, ushinzwe ibijyanye na politiki, Victoria Nuland, kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko ambasaderi mushya azamenyekana ku wa 20 Nzeri.

Magingo aya, Amerika nta ambasaderi ifite mu Burusiya nyuma y’itaha rya John Sullivan ku wa 4 Nzeri. Ni umwanya yari yarashyizwemo na Perezida Donald Trump mu Ukuboza 2019.

Hari amakuru ko Perezida Joe Biden, uyu mwanya azawuha umugore usanzwe ayobora ubutumwa bwa Amerika muri Armenie, Lynne Tracy.

Kugira ngo atangire inshingano, bizasaba ko abanza kwemezwa na Sena ya Amerika. Yahita aba umugore wa mbere ugiye muri uyu mwanya.

Amakuru anavuga ko ubuyobozi bwa Amerika bwamaze kohereza iri zina mu Burusiya, kugira ngo Guverinoma yabwo iritangeho ibitekerezo mbere yo gutangazwa ku mugaragaro.

Si ubwa mbere Tracy yazaba akoreye mu Burusiya, kuko mu 2014-2017 yari yungirije ambasaderi John Tefft, wari Ambasaderi wa Amerika i Moscow.

Lynne Tracy agiye gutangazwa nka ambasaderi mushya wa Amerika mu Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .