00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika igiye gukura ingabo zayo muri Iraq, inyungu ya Telsa yaratumbagiye; agezweho mu mahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Nyakanga 2021 saa 10:32
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka 18, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye gukura ingabo muri Iraq bitarenze impera z’uyu mwaka, nyuma y’uko izaba yanakuye izindi ngabo muri Afghanistan bitarenze Kanama uyu mwaka.

Amerika yinjiye mu ntambara ya Iraq muri Werurwe 2003, ivuga ko Perezida wa Iraq, Saddam Hussein afite intwaro za kirimbuzi kandi yanze ko umuryango mpuzamahanga uzigenzura.

Nyuma izo ntwaro zaje kubura, ahubwo intambara yo kurwanya iterabwoba yahinduye isura, abaturage basubiranamo muri ako kavuyo haza kuvukiramo umutwe w’iterabwoba wa ISIS, uyogoza ibintu ku Isi ndetse unafata ibice bimwe bya Iraq. Byatumye ubutumwa bwa Amerika buhinduka buba ubwo kurwana n’uwo mutwe ndetse n’indi myinshi y’iterabwoba iwushamikiyeho.

Amerika yari ifite ingabo 2.500 muri Iraq, bikavugwa ko nyuma yo kuvana ingabo zayo muri icyo gihugu, izakomeza gufatanya na Iraq mu buryo bwo gutoza igisirikare cyayo.

Amerika izakura ingabo zayo muri Iraq bitarenze uyu mwaka

==================================================

Ubushomeri, amadeni akabije, ingaruka za Covid-19; zimwe mu mpamvu zashoye urubyiruko rwa Tunisia mu muhanda

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, abaturage ba Tunisia biganjemo urubyiruko bamaze iminsi mu muhanda bifuza impinduka mu miyoborere y’igihugu cyabo, aho bashinja Leta kuganzwa na ruswa kandi ubuzima bwabo buri kuhatikirira.

Ku ikubitiro, uru rubyiruko rwari rwasabye Perezida wa Tunisia, Kais Saied, kwirukana Minisitiri w’Intebe ndetse no gusesa Guverinoma, ndetse iki gikorwa yaracyubahirije kuko yirukanye Hichem Mechichi wa Minisitiri w’Intebe ndetse akanambura Inteko Ishinga Amategeko ububasha bwayo.

Ibi ariko ntibyatumye ibintu bisubira mu buryo kuko na nyuma y’iki cyemezo, abaturage ba Tunisia bongeye kwirara mu mihanda, kuri iyi nshuro bavuga ko bamaganye ubukene bukomeje kunuma mu gihugu cyabo, ndetse ko bifuza impinduka zikomeye mu miyoborere.

Kimwe mu bibazo byakunze kugarukwaho ni ubushomeri bukabije muri Tunisia, aho bwari ku kigero cya 17.8% mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, ariko byagera ku rubyiruko, bukagera ku kigero cya 36%.

Ku rundi ruhande, ideni Tunisia ifitiye amahanga ryageze ku kigero cya 88% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, rivuye kuri 72% mbere y’icyorezo cya Covid-19, ndetse Tunisia yari imaze iminsi mu biganiro n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, kugira ngo ihabwe indi nguzanyo ya miliyari enye z’amadolari, uretse ko ibiganiro byahagaze kuko impande zombi zitari kumvikana ku ngingo zigize amasezerano.

Kuva ku mpinduramatwara yabaye mu 2011, ubukungu bwa Tunisia bwazamutse ku mpuzandengo ya 1.5% ku mwaka, mu gihe bwaguye ku kigero cya 8.6% mu mwaka ushize kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Ni mu gihe kandi icyorezo cya Covid-19 cyasegeshe mu buryo bukomeye urwego rw’ubuzima muri Tunisia. Iki gihugu kiri mu bya mbere ku Isi bifite abantu benshi bishwe n’iki cyorezo ugereranyije n’abaturage bacyo. Tunisia yapfushije abantu ibihumbi 18 mu gihugu gituwe n’abaturage miliyoni 12. Buri munsi, Tunisia iri gupfusha abantu bagera ku 100, ibintu byahindanyije isura y’ubuyobozi bwa Perezida Saied.

Ubushomeri n'ubukene ni bimwe mu byatumye abaturage benshi bakora imyigaragambyo ikomeye muri Tunisia

=================================================

Ubwiyongere bukabije bwa Covid-19 muri Amerika buteye impungenge Perezida Biden

Ubwiyongere bwa Covid-19 bukomeje guca ibintu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho abari kwandura bongeye kurenga abantu ibihumbi 50 ku munsi ku mpuzandengo y’icyumweru gishize, ibintu byaherukaga mu mezi atatu ashize ubwo imibare y’abandura iki cyorezo yagabanukaga bitewe n’ibikorwa by’ikingira.

Kuri ubu ariko ibikorwa by’ikingira muri Amerika biri kugenda biguru ntege cyane kuko Abanyamerika batarenze 50% ari bo bonyine bamaze kwikingiza mu buryo bwuzuye, bivuze ko batewe doze ebyiri z’urukingo aho bikenewe, cyangwa urukingo rumwe ku batewe urwakozwe na Johnson & Johnson.

Ubu bwiyongere buri guterwa n’ikwirakwira ry’ubwoko bwa Covid-19 buzwi nka Delta, bufite ubushobozi bwo kwandura vuba ndetse no kwica mu buryo bwihuse.

Hari impungenge ubu bwiyongere buri kubaho mu bihe by’ubushyuhe, bushobora kuzafata indi ntera mu bihe by’ubukonje mu mezi atatu ari imbere, ku buryo imibare y’abandura ku munsi ishobora kuzarenga ibihumbi 100, bigatuma ingamba zirimo Guma mu Rugo mu bice byibasiwe zishobora kongera gutekerezwaho.

Leta zimwe zirimo California na New York zatangiye gutekereza uburyo zategeka abakozi bose, by’umwihariko abakozi bakora mu rwego rw’ubuzima, kuba bikingije mu mezi abiri ari imbere, bitaba ibyo bakirukanwa.

Ubusanzwe ku bantu bakingiwe, ntabwo bari bategetswe kwambara agapfukamunwa, gusa kubera ubwiyongere budasanzwe bwa Covid-19, hari gutegurwa andi mabwiriza ashobora kongera gusaba abantu bose, barimo n’abikingije, kongera kwambara agapfukamunwa mu bihe bari mu ruhame.

Ubwiyongere bukabije bw'abarwayi ba Covid-19 bukomeje gutera impungenge ubuyobozi bwa Amerika

==================================================

Inyungu ya Tesla mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka yageze kuri miliyari 1.1$

Inyungu y’uruganda rwa Tesla rukora imodoka zifashisha amashanyarazi, yageze kuri miliyari 1.1$ mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, ikubye kabiri inyungu ya miliyoni 438$ yari yagize mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, ikanakuba inshuro 10 inyungu Tesla yari yagize mu mwaka ushize.

Tesla, kimwe n’izindi nganda zikora imodoka, zabonye isoko rinini muri uyu mwaka bitewe n’uko abantu benshi bataguze imodoka mu mwaka ushize baboneyeho umwanya wo kuzigura uyu mwaka. Muri Amerika, mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka hagurishijwe imodoka miliyoni zirindwi mu gihe mu mwaka wa 2020 hari hagurishijwe imodoka miliyoni 14.

Hagati aho, Elon Musk washinze Tesla, yabwiye abashoramari bo mu kigo cye ko bagize ibibazo byo kubona ibikoresho nka ‘chips’ bikoreshwa mu ikoranabuhanga ryifashishwa mu bikoresho byinshi birimo n’imodoka, ibi rero bikaba bishobora kuzagira ingaruka ku musaruro w’imodoka zizacuruzwa n’uru ruganda mu bihembwe bisigaye by’uyu mwaka.

Tesla yagurishije imodoka ibihumbi 200 mu gihembwe cya kabiri, mu gihe mu gihembwe cya mbere yari yacuruje imodoka ibihumbi 185.

Inyungu ya Telsa yageze kuri miliyari 1.1$

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .