Amerika igiye gukura ingabo zayo muri Afghanistan

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 14 Mata 2021 saa 06:26
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko ingabo z’iki gihugu ziri muri Afghanistan zizahava bitarenze itariki ya 11 Nzeri uyu mwaka.

Ni nyuma y’amasezerano Amerika yagiranye n’umutwe w’Aba-Taliban, wari wasabye ko ingabo za Amerika zigomba kuba zavuye muri Afghanistan bitarenze Gicurasi.

Itariki ya 11 Nzeri ifite amateka akomeye kuko ari bwo umutwe wa Al-Qaeda wagabye ibitero simusiga ku nyubako za World Trade Center na Pentagon mu 2001.

Pantagon yari yatangaje ko ingabo za Amerika zitazaba zavuye muri Afghanistan muri Gicurasi, bitewe n’uko umutekano muri icyo gihugu utarizerwa.

Amasezerano y’amahoro hagati y’umutwe w’Aba-Taliban na Amerika yari yajemo agatotsi bitewe n’ibitero uwo mutwe wakomeje kugaba nyamara wari wariyemeje kureka imirwano, ndetse uyu mutwe wari uherutse kuvuga ko utiteguye ibindi biganiro na Amerika mu gihe ingabo zayo zikiri ku butaka bwa Afghanistan.

Umuvugizi w’uyu mutwe muri Qatar, Mohammad Naeem, abinyujije kuri Twitter, aherutse kuvuga ko “Igihe cyose ingabo zose z’amahanga zizaba zitarava mu gihugu cyacu, ntabwo tuzitabira inama iyo ari yo yose izafata ibyemezo kuri Afghanistan".

Mu ntambara imaze imyaka 20, Amerika imaze gutakaza abasirikare barenga 2 312, ndetse n’amafaranga arenga miliyari 800$.

Amerika igiye kuvana ingabo zayo zirenga 2500 muri Afghanistan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .