Ibyo bisasu byakozwe n’inganda zirimo Boeing ku bufatanye na SAAB AB ku buryo buvuguruye bishobora kurasa mu ntera y’ibilometero 161.
Ku buyobozi bw’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, ni bwo Washington yohereje ibisasu bya mbere byo mu bwoko bwa GLSDB gusa nyuma y’igihe gito ibyo bisasu batangiye gukoreshwa.
Reuters yavuze ko hashize amezi make Ukraine ihagaritse kubikoresha kuko bitabashaga guhangana n’uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa n’u Burusiya mu kurinda ikirere cyabwo.
Kuva icyo gihe Amerika yakoze ku ivugururwa ry’ibyo bisasu ndetse bemeza ko ibi hageragejwe ibisasu 19 kugira ngo hemezwe ko bizabasha guhanga n’iryo koranabuhanga.
Ibi bibaye nyuma yuko misile zirasa kure za ATACMS, iki gihugu cyari cyohereje muri Ukraine zishize, aho izi misile zo zarasaga mu birometero 300.
U Burusiya bwihanangirije Amerika ndetse n’abafatanyabirwa bayo kenshi, bubabuza kohereza ibisasu birasa kure.
Buvuga ko kohereza izo ntwaro muri Ukraine bizafatwa nko kubushotora na yo itazahwema kugaragaza ubushongore n’ubukaka bwayo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!