Umuvugizi w’Inama Nkuru y’Umutekano mu biro bya Perezida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kirby John, yavuze ko uyu mutwe ukomeje gukora ibyaha hirya no hino ku Isi birimo no kubangamira uburenganzira bwa muntu.
Ati “Wagner ni umutwe uri gukora mu buryo bwagutse ibikorwa bibi bibangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu kandi tuzakora ibishoboka byose mu kugaragaza, kubangamira no kwerekana abafasha uyu mutwe.”
Yavuze ko gahunda ihari ari ugukaza ibihano ku buryo bizabangamira abawugize gukora ibikorwa binyuranye birimo n’ishoramari ku ruhando mpuzamahanga.
Bivugwa ko abagize uyu mutwe bari mu bafasha u Burusiya mu ntambara bwashoje kuri Ukraine.
Ibiro by’umukuru w’igihugu muri USA biheruka gushyira hanze amafoto agaragaza u Burusiya bwakira ibikoresho bivuye muri Koreya ya ruguru nk’uko ubutasi bw’iki gihugu bubigaragaza kandi ngo byari bigenewe abagize Wagner bari muri Ukraine nubwo Koreya ya ruguru yabiteye utwatsi.
Kiriby yavuze ko Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yagaruye abacancuro ba Wagner mu gutanga ubufasha bwa gisirikare nubwo bitavugwaho rumwe n’inzego za gisirikare muri iki gihugu.
Uyu mutwe watangijwe n’abahoze mu gisirikare cy’u Burusiya bahindutse abicanyi kabuhariwe.
Bivugwa ko ufite nibura abakozi bagera ku bihumbi 50 muri Ukraine, barimo 10000 bafite amasezerano y’akazi n’abandi bahawe akazi bakuwe muri za gereza nkuko Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabigaragaje mu igenzura ryakozwe.
Amakuru kandi agaragaza ko nyiri Wagner, Yevgeny Prigozhin ari inshuti y’akadashoka ya Putin. Bigaragazwa ko arenga miliyari 100 Frw akoreshwa buri kwezi muri iyi mirwano.
Uyu mutwe wigeze gushinjwa ibikorwa byo kubangamira uburenganzira bwa muntu muri Afurika no muri Syria ibintu byanatumye ihabwa ibihano na Leta zunze ubumwe za Amerika guhera mu 2017.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!