Ibi Perezida Trump yabihishuriye ku rubuga nkoranyambaga rwe, Truth Social, ku wa 9 Gashyantare 2025, asobanura ko gukora ibi biceri bihenda Amerika.
Yagize ati “Igihe kinini Amerika ikora ibiceri bidutwara amakuta abiri kugira ngo hakorwe ikuta rimwe. Uku ni ugusesagura.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yakomeje ati “Nahaye Minisitiri w’Imari amabwiriza yo guhagarika ikorwa ry’ibyo biceri. Reka dukureho ibyangiza ubukungu bw’igihugu cyacu, n’iyo ryaba ari ikuta rimwe.”
Si ubwa mbere ikibazo cy’amafaranga atakazwa mu gukora ibi biceri kivugwaho kuko umuherwe Elon Musk na we yasabye ko kubikora bicika nyuma y’aho urwego DOGE rushinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo w’igihugu rugaragaje ko bihenda.
Mu mwaka wa 2024, ikinyamakuru New York Times cyagaragaje ko ibiceri by’amakuta nta gaciro bigifite kandi ko abayobozi babizi. Cyagaragaje ko kutabica byerekana intege nke z’abayobozi mu gufata imyanzuro imwe n’imwe.
Mu 2023 kandi, urwego rushinzwe gukora no gutungana ibiceri muri Amerika, US Mint, rwatangaje ko rwakoze ibiceri bigera kuri miliyari 4,1.
Igiciro cyo gukora ibi biceri cyazamutseho 20% mu 2024 ugereranyije n’umwaka wa 2023. Iri zamuka ryatewe ahanini n’izamuka ry’ibiciro ry’ibyuma bikorwamo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!