Yavuze ko iterambere ry’u Bushinwa mu bijyanye n’intwaro zifashishwa mu Isanzure zirimo ikoranabuhanga rishobora kugaba ibitero cyangwa guhungabanya imikorere ya za satellite, ari ikibazo gikomeye ku nyungu za Amerika.
Saltzman yabitangaje ari mu ruzinduko mu Burayi, aho yasabye ubufatanye n’ibihugu byaho kugira ngo bahangane n’ibikorwa by’u Bushinwa n’u Burusiya mu Isanzure.
Ibi ariko u Bushinwa bubyamaganira kure, bukavuga ko Amerika ibikabiriza ngo ibone impamvu zo gushyira ingufu nyinshi mu bya gisirikare mu Isanzure.
Bivugwa ko kuva mu 2015, u Bushinwa bwashoye imbaraga nyinshi mu bikorwa byo kubaka intwaro zifashishwa mu Isanzure mu kwangiza za satellite no guhungabanya imikorere yazo. U Burusiya nabwo bumaze kugerageza intwaro zabwo mu Isanzure mu bihe binyuranye.
Ubu Ikigo cya Amerika Gishinzwe Umutekano w’Isanzure [Space Force], gifite abakozi hafi 10.000, gikora cyane n’ibigo byigenga nka SpaceX iherutse guhabwa amasezerano ya miliyoni $734 yo kohereza ibyogajuru bya gisirikare mu Isanzure.
N’ubwo hari abagaragaza impungenge ku myitwarire y’umuyobozi wa SpaceX, Elon Musk, Saltzman yahamije ko imikoranire hagati yabo ikorwa kinyamwuga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!