Iyi mpanuka yafashwe nk’igitero cy’iterabwoba, cyakomerekeyemo benshi, aho imibare yavugaga ko hari abarenga 30 bakomeretse.
Ubuyobozi bwa leta ya New Orleans bwatangaje ko kuri uyu wa 1 Mutarama 2025, mu masaha ya saa tatu z’ijoro mu gace ka French Quarter gakunzwe na bamukerarugendo karimo utubari na za resitora nyinshi, ariho ibyo byabereye, ubwo iyo modoka yinjiraga mu kivunge cy’abantu bari mu birori bisoza umwaka.
Ikigo gishinzwe ubutabazi muri New Orleans (NOEMS) cyagize kiti “Hari abarwayi 30 bakomeretse bajyanywe kwa muganga ndetse n’abantu icumi bapfuye."
Umuvugizi wa Polisi muri New Orleans yabwiye CBS News ko bakiri mu iperereza gusa amakuru ahari kugeza ubu, ni uko hari benshi bakomeretse n’abandi bapfiriye muri iyi mpanuka.
Ni mu gihe Guverineri wa Louisiana, Jeff Landry, yihanganishije imiryango yaburiye ababo muri icyo gitero ndetse anasaba abantu kwirinda kujya muri aka gace byabereyemo.
Iyi mpanuka ibaye mu gihe New Orleans iri kwitegura kwakira Igikombe cy’umupira w’amaguru kizwi nka ‘Sugar Bowl’, imikino izwiho guhuza ibihumbi by’abafana biturutse mu bice bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!