Ni nyuma y’aho ku wa 17 Mata, Visa z’abanyeshuri hafi 1500 ziteshejwe agaciro nk’uko bari babitegujwe ubwo Perezida Donald Trump yajyaga ku butegetsi muri Mutarama 2025.
Abanyeshuri bambuwe Visa biganjemo abitabiriye imyigaragambyo yo gushyigikira Palestine mu mwaka ushize, ubwo ingabo za Israel zari zikomeje kugaba ibitero mu Ntara ya Gaza.
Bamwe muri bo nka Mahmoud Khalil wateguye iyi myigaragambyo, Rumeysa Ozturk wanditse inkuru y’igitekerezo kuri Gaza na Mohsen Mahdawi witabiriye imyigaragambyo, barafunzwe.
Kaminuza zimwe zakomeye ku banyeshuri bazo nk’iya George Mason, zibacumbikira mu nyubako zazo, zinabafasha mu bijyanye n’amategeko kugira ngo bazasabe Leta gutesha agaciro icyemezo bafatiwe.
Umunyeshuri wo muri Kaminuza ya Texas yatangarije BBC ko hari amakuru y’uko abakozi b’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka bari gucaracara hafi y’iyi kaminuza, ku buryo uwajya kwiga yahita afungwa.
Yagize ati “Mfite ubwoba bwo kujya hanze. Natinye kujya ku ishuri. Natinye kujya kugura ibiribwa. Mfite ubwoba ko ndamutse ngiye, abakozi bahinduye imyambaro, bihinduranyije, bamfata.”
Uyu munyeshuri yasobanuye ko atigeze yitabira imyigaragambyo yo gushyigikira Palestine, ariko ko atewe n’impungenge n’uko abakozi b’urwego rw’abinjira n’abasohoka bashobora kumwereka dosiye atazi. Ati “Mbaye hari icyo navuze se, ariko nkaba ntabizi!”
Nader Hashemi wiga muri Kaminuza ya Georgetown yatangaje ko ahora agenzura kuri email ye kugira ngo arebe niba Visa ye itateshejwe agaciro, kandi ko ahorana ubwoba bw’uko yafungwa.
Uyu munyeshuri yagaragaje ko ibihe abanyeshuri b’abanyamahanga bari kunyuramo byabateye ihungabana, ati “Iki ni kimwe mu bigize ihungabana ntekereza ko abanyeshuri bari kunyuramo.”
Undi munyeshuri wo muri iyi kaminuza, wanditse inkuru zitandukanye kuri Israel no ku ntambara yo muri Gaza, yatangaje ko yiteguye ko na we ashobora kwamburwa Visa.
Uyu munyeshuri yasobanuye ko buri gihe agendana mu mufuka inyandiko igaragaza uburenganzira ahabwa n’Itegeko Nshinga rya Amerika, kugira ngo natabwa muri yombi n’abashinzwe umutekano, arubereke.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!