Iki cyemezo cyemerera leta ‘Gukoresha imbaraga mu guhangana n’utu tudege’ mu gihe tugaragaye ‘nk’utwahungabanya umutekano’.
Kigaragaza ko muri New Jersey nta kadege katagira umupilote kemerewe kugurukira hejuru ya metero 120 uvuye ku butaka.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’iminsi hagaragaye ubwiyongere bw’utu tudege muri New Jersey no mu zindi leta, bituma abaturage benshi bagaragaza impungenge zabo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bavuze ko ari iz’amahanga ziba ziri gutata amakuru.
Hari n’abagaragaje zo zifite inkomoko muri Iran.
Bimwe mu bice bibujijwe kugurukiriza utu tudege mu kirere cyabyo, biri hafi y’ibikorwaremezo nk’ingomero z’amashanyarazi, ibyambu, ikirere kiri hafi y’ibigo bya gisirikare, cyangwa ku bibuga by’indege.
FAA yatangaje ko abazagurutsa utu tudege mu bice twakumiriwemo bashobora gutabwa muri yombi bakabiryozwa.
Iki cyemezo ntikireba inzego za leta.
Inzego z’umutekano ntacyo ziratangaza ariko Perezida Biden yavuze ko utu tudege twagaragaye “nta kibazo duteje”.
Ati “Turi kubikurikiranira hafi, ariko kugeza ubu nta cyateza ibibazo turabona.”
Muri New Jersey iki cyemezo kizakurikizwa kugeza ku wa 17 Mutarama 2025, ariko ku kibuga cya golf cya Trump kiri muri iyi leta, Trump National Golf Club Bedminster, utu tudege tuzaba dukumiriwe mu kirere cyaho kugeza ku wa 31 Mutarama 2025 nyuma y’irahira rye.
Muri New York kizashyirwa mu bikorwa kugeza ku wa 18 Mutarama 2025.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!