Amerika: Derek Chauvin yahamijwe icyaha cyo kwica umwirabura George Floyd

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 20 Mata 2021 saa 11:26
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwo muri Amerika rwahamije icyaha cy’ubwicanyi Umupolisi Derek Chauvin wapfukamye ku ijosi ry’umwirabura George Floyd mu gihe kingana n’iminota icyenda n’amasegonda 29 kugeza ashizemo umwuka.

Derek Chauvin wari umupolisi muri Leta ya Minneapolis yahamijwe uruhare ku byaha bitatu byose byagejeje ku rupfu rwa George Floyd. Biteganyijwe ko igifungo azahabwa [gishobora kugera ku myaka 40] kizatangazwa bitarenze amezi abiri.

Floyd yishwe ku wa 25 Gicurasi 2020 nyuma yo gutsikamirwa ku ijosi na Chauvin, akaza gutabaza ariko ntatabarwe kugeza ashizemo umwuka.

Nyuma y’itangazwa ry’uyu mwanzuro w’urukiko rwa Minneapolis kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 20 Mata 2021, ibihumbi by’abantu bari hanze y’urukiko bawishimiye cyane, bavuga ko ubutabera butanzwe.

Uyu mwanzuro wafashwe n’inteko iburanisha igizwe n’abantu 12, nyuma y’iminsi ibiri biherereye.

Umwavoka w’umuryango wa George Floyd, Ben Crump yakiriye neza iyi nkuru.

Yagize ati “Yahamijwe icyaha. Nyuma y’igihe cy’agahinda umuryango wa Floyd wabonye ubutabera. Iki cyemezo gisobanuye byinshi mu mateka.’’

Iki cyemezo cyatangajwe mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yifatanyije n’umuryango wa nyakwigendera George Floyd wishwe n’umupolisi amutsikamirije ku ijosi, mu masengesho yo guhabwa “ubutabera bukwiye”.

Derek Chauvin wari umupolisi muri Leta ya Minneapolis ni we ukurikiranywe n’inkiko kugira uruhare mu rupfu rwa Floyd nyuma y’amashusho yamugaragaje yazirikiye uwo mugabo amaboko inyuma yubitse inda hasi, “amushinga” ivi ku ijosi igihe kirenga iminota icyenda bituma ahera umwuka arapfa.

BBC yatangaje ko ku wa Mbere w’iki Cyumweru Perezida Biden yaganiriye n’umuryango wa Floyd ndetse awugaragariza ko “yifatanyije nawo mu masengesho”.

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo Perezida Biden yakomoje kuri icyo kiganiro cyo ku wa Mbere, avuga ko ari kwiyumvisha “igitutu n’ubwoba buvanze n’agahinda” uwo muryango ufite.

Yakomeje ati “Ndimo gusenga ngo umwanzuro uzabe ari umwanzuro ukwiye. Ntekereza ko ku bwanjye ibi bikabije.”

Umuvandimwe wa Nyakwigendera, Philonise Floyd, yemereye NBC ko bavuganye na Perezida Biden koko, avuga ko ari umuntu uzi icyo kubura umwe mu bagize umuryango bivuze.

Yagize ati “[Biden] azi uko kubura umwe mu bagize umuryango bimera, bivuze ko ibyo turi gucamo abizi. Yashakaga ko tumenya ko ari kudusengera.”

Perezida Joe Biden nubwo ari mu bakomeye bagize ubutsinzi yanyuze mu nzira y’ubuzima igoye cyane ku waba afite umutima woroshye. Ku myaka 30 y’amavuko yapfushije umugore we n’umwana w’umukobwa w’umwaka umwe mu mpanuka y’imodoka.

Mu 2015, na bwo umuhungu we w’imfura, Bau Biden, yishwe na cancer y’ubwonko afite imyaka 46. Ibyo bihe bigoye uwo muperezida yanyuzemo, ni byo bituma umuryango wa Floyd wumva ko agahinda kawo yabasha kukumva byoroshye.

George Floyd yapfuye muri Gicurasi umwaka ushize. Urupfu rwe rwateje imyigaragambyo mu mijyi itandukanye haba muri Amerika no ku yindi migabane, hamaganwa ubwicanyi abapolisi b’Abazungu bakorera Abirabura.

Umupolisi Derek Chauvin yahamijwe icyaha cyo kwica umwirabura George Floyd
Derek Chauvin yahise yambikwa amapingu nyuma yo gusoma umwanzuro w'urukiko
Hanze y'urukiko byari ibyishimo nyuma y'isomwa ry'umwanzuro w'urukiko
George Floyd yishwe muri Gicurasi 2020, urupfu rwe rwateye amahari mu mfuruka zitandukanye z'Isi yose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .