Ubusanzwe, Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru bahagarariye ibinyamakuru byabo muri White House (WHCA) niryo ryagenaga abanyamakuru bitabira ibikorwa by’ingenzi, ariko bidashobora kwitabirwa n’abanyamakuru bose. Ibyo bikorwa bishobora kubamo ingendo za perezida, inama zitabirwa n’abantu bakomeye n’ibindi.
Abanyamakuru batoranywa, baba bari hagati ya 13 na 20, bakagenda basimburana bitewe n’ibinyamakuru bakorera. Abanyamakuru batoranyijwe, nibo bagezaga amakuru kuri bagenzi babo batabonye amahirwe yo kwitabira izo nama n’ingendo za perezida.
Uyu muco watangiye muri za 1950, ugiye guhagarikwa nyuma y’uko ikipe ishinzwe itangazamakuru muri White House, yatangaje ko yafashe inshingano zo guhitamo ibinyamakuru bizajya bihabwa aya makuru y’ingenzi.
Umuvugizi wa Perezida Donald Trump, Karoline Leavitt, yavuze ko ibi bitavuze ko ibinyamakuru bikomeye bizamburwa ubu burenganzira, icyakora asobanura ko bizaha amahirwe n’abandi bantu bakora itangazamakuru ariko badafatwa nk’ibinyamakuru bisanzwe, barimo nk’abakora ’podcast.’
Bikekwa ko iki cyemezo gishingiye ku mubano mubi Trump afitanye n’ibinyamakuru bifite ijambo muri Amerika nka CNN na The New York Times, byakunze kumunenga cyane kubera imyitwarire mibi byamushinjaga, bikarangira nawe abirakariye, aho yakunze kubyikoma inshuro nyinshi, benshi bakavuga ko iki cyemezo kigamije kubyihimuraho.
Icyakora Perezida wa WHCA, Eugene Daniels, yavuze ko iki cyemezo kitumvikana ko Perezida wa Amerika adakwiriye kwihitiramo abanyamakuru akorana nabo, cyane ko amakuru atanga atari amakuru ye ku giti cye, ahubwo ari amakuru agenewe Abanyamerika.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!