Nk’uko BBC yabitangaje, ubwo aba bapolisi bo mu ishami rya US Marshal bari bageze ku rugo uyu mugabo yarimo kuri uyu wa 29 Mata 2024, batangiye kuraswaho, na bo barasa birwanaho.
Abaturage batangaje ko amasasu yumvikanye mu gihe kirenga amasaha abiri, mbere y’uko abapolisi binjira muri uru rugo bifashishije imodoka y’umutamenwa, bakamena amadirishya n’inzugi.
Umuturage witwa Tyler Wilson ati “Amasasu yumvikanaga ibumoso n’iburyo. Twabonye SWAT na ba US Marshals bashyira imbunda za mudahusha mu byumba turaramo. Byari bikomeye. Hashize iminota 30 amasasu yumvikana ubudatuza.”
Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Charlotte-Mecklenburg, Johnny Jennings, yatangaje ko muri uru rugo habonetse imbunda ikomeye, kandi ko umwe muri babiri barashe na we yarashwe, arapfa.
Jennings yagize ati “Uyu munsi twabuze zimwe mu ntwari zacu zajyaga kurinda umutekano w’abaturage. Hari ibibazo byinshi bikeneye ibisubizo, ubu ntituzi ibyo bisubizo. Ni ngombwa ko tumenya impamvu ibi byabaye, tukanakora iperereza ry’ukuri.”
Ibigo by’amashuri byegereye ahabereye uku kurasana byafunzwe by’agateganyo mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’abanyeshuri, no kugira ngo hakorwe iperereza nta nzitizi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!