00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika: Abanyeshuri b’abanyamahanga basabwe gusubira muri kaminuza mbere y’uko Trump arahira

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 20 December 2024 saa 11:46
Yasuwe :

Kaminuza zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri guhamagarira abanyeshuri b’abanyamahanga bazigamo, ko bazisubiramo mbere y’uko Donald Trump arahirira kuyobora iki gihugu tariki ya 20 Mutarama 2025.

Ibiro ntaramakuru Associated Press byasobanuye ko kaminuza zatanze uyu muburo ni iya MIT (Massachusetts Institute of Technology), Harvard, Johns Hopkins, Southern California, Boston, Brown na Cornell.

Ubu butumwa bugenewe by’umwihariko abanyeshuri bagiye gusura imiryango yabo mu bihugu bakomokamo kugira ngo bizihizanye iminsi mikuru isoza n’itangira umwaka.

Izi kaminuza zigaragaza ko zitewe impungenge n’uko mu gihe Trump yaba amaze gusubira ku butegetsi, yazatangira kwirukana abanyamahanga barimo abimukira badafite ibyangombwa n’abanyeshuri bo mu bihugu bitabanye neza na Amerika n’ibiyoborwa Kiyisilamu.

Ubwo Trump yajyaga ku butegetsi muri Mutarama 2017, na bwo yashyizeho ingamba yo gukumira abanyeshuri bo mu bihugu 15 bigaga muri Amerika, abarenga 40.000 bahagarika amasomo kuko bari baragiye gusura imiryango yabo.

Jacky Li ukomoka mu Bushinwa yagize ati “Hari ubwoba ko izi ngamba zikumira zizagukira mu bantu benshi, bitewe n’umwuka mubi uri ku Isi muri iki gihe. Rwose ubwoba burahari.”

Mu mwaka wa 2023-2024, muri Amerika habarurwaga abanyeshuri b’abanyamahanga miliyoni 1,1 biga muri kaminuza zaho. Abagera ku 43.800 ni abo mu bihugu Trump yashyiriyeho iyi ngamba mu 2017, birimo: Iraq, Iran, Sudani, Libya, Somalia na Yemen.

Kaminuza zifite impungenge ko Trump ashobora kubuza abanyeshuri bazo gusubira muri Amerika
Icyemezo Trump yafashe mu 2017 cyatumye abanyeshuri b'abanyamahanga barenga ibihumbi 40 bahagarika amasomo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .