00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika: Abantu umunani bapfiriye mu gitaramo cya Travis Scott

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 6 Ugushyingo 2021 saa 12:20
Yasuwe :

Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri Leta ya Texas, batangaje ko abantu bagera ku munani bapfuye bazize kubura umwuka ubwo bari bitabiriye igitaramo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu.

Ibi byabaye ubwo Umuraperi Travis Scott yari ku rubyiniro mu iserukiramuco ryitwa Astroworld yatangije mu 2018.

Uretse abantu umunani bahise bapfa abandi bakomerekeye mu mubyigano watangiye ubwo ikivunge cy’abantu cyabyiganiraga ku rubyiniro ahagana saa tatu n’iminota 15 zo muri icyo gihugu bigatuma babura umwuka uhagije.

Ubuyobozi bwatabaye abagera kuri 17 bubajyana mu bitaro, barimo abari bafite ibibazo by’umutima bagera kuri 11 mu gihe abandi benshi baherewe ubuvuzi aho iri sanganya ryabereye.

Polisi yatangaje ko iri gukora isesengura ku mashusho yafatiwe muri nzu y’imyidagaduro yagombaga gutaramirwamo amajoro abiri ariko iry’umunsi wa kabiri kikaba cyasubitswe kubera izi mpfu.

Aljazeera yatangaje ko abantu bagera ku bihumbi 50 ari bo bari bitabiriye icyo gitaramo.

Abantu binjiraga babyigana, bamwe banyura hejuru ya bagenzi babo

Umubyigano uri mu byatumye abantu babura umwuka biviramo bamwe gupfa
Abantu benshi ubwoba bwari bwabatashye basohokera mu myanya yahariwe abashinzwe umutekano biruka
Ambulance nyinshi zagaragaye ahaberaga iki gitaramo
Abantu bagiwiriranye barimo bava aho igitaramo cyabereye
Travis Scott ubwo yari ku rubyiniro
Byatangiye abantu bishimiye igitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .