Ni ubugizi bwa nabi bwabaye mu gicuku cyo kuri iki Cyumweru, ubwo abantu bari bakoraniye mu birori byo kwinjira mu mwaka mushya bizwi nka Monterey Park Lunar New Year festival, byitabirwa cyane n’abaturage bakomoka muri Aziya binjiye mu mwaka mushya witiriwe Urukwavu.
Umugabo ukekwaho uruhare muri ibyo bikorwa yahise aburirwa irengero, ubu akaba akomeje gushakishwa.
Abagenzacyaha batangaje ko bataramenya neza icyo uwarashe aba bantu yari agambiriye, ku buryo bataremeza niba ibyabaye bikwiye gushyirwa mu cyiciro cy’ibyaha bishingiye ku rwango.
Ku rundi ruhande, habaye ukundi kurasana ahitwa Alhambra naho muri Monterey Park, ariko ho nta muntu wahakomerekeye. Ntabwo abayobozi baremeza niba ibyo bikorwa byombi bifitanye isano.
Umwe mu batanze amakuru yavuze ko bijya kuba, umuntu witwaje imbunda ya machine gun yaje arasa amasasu menshi atarobanura, nk’uko BBC yabitangaje.
Uwo muntu ngo yahise yinjira mu modoka arahunga.
Ibi birori bya Lunar New Year festival muri Monterey Park bimara impera z’icyumweru zose, bikitabirwa n’abantu bagera mu 10,000.
Monterey Park ituwe n’abantu babarirwa mu 60,000, biganjemo abakomoka ku mugabane wa Aziya.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!